00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Big Fizzo yamaze gukatisha itike yo kuza mu bitaramo mu Rwanda

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 21 October 2013 saa 10:15
Yasuwe :

Nta gisibya umuhanzi ukunzwe cyane mu Burundi, Big Fizzo, azaza mu Rwanda mu bitaramo binyuranye birimo ikizaba kuwa 1 Ugushyingo 2013, muri Sports View Hotel i Remera.
Aganira na IGIHE, Big Fizzo yatangaje ko yamaze gukatisha itike izamuzana mu Rwanda, kandi ko azagera i Kigali kuwa 25 Ukwakira.
Yagize ati “Inkuru niyo nta gisibya nzaza mu bitaramo kuko ubu namaze no kohererezwa itike izamvana mu Bufaransa inzana i Kigali”.
Yakomeje avuga ko ateganya no kuzakora ibindi bitaramo (…)

Nta gisibya umuhanzi ukunzwe cyane mu Burundi, Big Fizzo, azaza mu Rwanda mu bitaramo binyuranye birimo ikizaba kuwa 1 Ugushyingo 2013, muri Sports View Hotel i Remera.

Umuhanzi Big Fizzo aririmba

Aganira na IGIHE, Big Fizzo yatangaje ko yamaze gukatisha itike izamuzana mu Rwanda, kandi ko azagera i Kigali kuwa 25 Ukwakira.

Yagize ati “Inkuru niyo nta gisibya nzaza mu bitaramo kuko ubu namaze no kohererezwa itike izamvana mu Bufaransa inzana i Kigali”.

Yakomeje avuga ko ateganya no kuzakora ibindi bitaramo bitandukanye mu bice bya Huye na Rubavu nyuma y’icyo ateganya gukorera i Kigali muri Sports View, ari nacyo nyamukuru kizaba kimuzanye mu Rwanda.

Nk’uko IGIHE twabitangaje, iki gitaramo gikomeye Big Fizzo ajemo mu Rwanda cyitwa “Burundi Night” cyateguwe n’Ihuriro ry’Abarundi baba mu Rwanda rya “ADIBUR “ (Amicales de la Diaspola Burundaise au Rwanda).

Kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri (2000frw), n’ibihumbi bitanu (5000frw) ahiyubashye (VIP).

Indirimbo Bajou ya Big Fizzo iri guca ibintu mu Burundi:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages