Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu mu birori byabereye ahitwa Arena Futuroscope ubwo hasozwaga amarushanwa y’ubwiza yo gushakamo Nyampinga w’u Bufaransa yari abaye ku nshuro ya 95, nibwo Angelique Angarini-Filopon yanditse amateka.
Bitunguranye Angelique ukomoka ku kirwa cya Martnique niwe wambitswe ikamba rya ‘Miss France 2025’ afite imyaka 34, mu gihe bitari bisanzwe bibaho dore ko ntawitabiraga aya marushanwa arengeje imyaka 24 y’amavuko.
Mu ijambo rye ubwo yakiraga ikamba rya ‘Miss France 2025’, Angelique Angarini-Filipon wari usanzwe ukora mu ndege, yashimiye abamugiriye icyizere bakamutora, by’umwihariko abo mu kirwa cya Martinique bamugiye inyuma bakamushyigikira kuva yakwitabira aya marushanwa.
Mu 2011 ubwo yari afite imyaka 20, uyu mukobwa yabaye igisonga cya mbere cya Miss Martnique nabwo aca agahigo ko kuba ariwe muto cyane wegukanye uyu mwanya.
Kwandika aya mateka kwa Angelique abikesha akanama gategura irushanwa rya Nyampinga mu Bufaransa, gaherutse gushyiraho amategeko mashya asimbura ayari asanzwe yagenaga ko ugomba kwitabira ataba arengeje imyaka 24 y’amavuko.
Intsinzi ya Angelique Angarini-Filipon ntiri kuvugwaho rumwe ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko mu bakobwa 30 bari bitabiriye iri rushanwa atari we wari ukwiriye gutsinda, mu gihe abandi bavuga ko intsinzi ye igiye gukuraho zimwe muri kirazira zigenderwagaho mu marushanwa y’ubwiza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!