00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yegukanye ikamba rya ’Miss France’ ku myaka 34

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 15 December 2024 saa 10:20
Yasuwe :

Angelique Angarni-Filopon usanzwe ukora mu ndege yaciye agahigo ko kwegukana ikamba rya ‘Miss France 2025’ ku myaka 34 y’amavuko, bimugira nyampinga wa mbere ukuze ubayeho muri iki gihugu.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu mu birori byabereye ahitwa Arena Futuroscope ubwo hasozwaga amarushanwa y’ubwiza yo gushakamo Nyampinga w’u Bufaransa yari abaye ku nshuro ya 95, nibwo Angelique Angarini-Filopon yanditse amateka.

Bitunguranye Angelique ukomoka ku kirwa cya Martnique niwe wambitswe ikamba rya ‘Miss France 2025’ afite imyaka 34, mu gihe bitari bisanzwe bibaho dore ko ntawitabiraga aya marushanwa arengeje imyaka 24 y’amavuko.

Mu ijambo rye ubwo yakiraga ikamba rya ‘Miss France 2025’, Angelique Angarini-Filipon wari usanzwe ukora mu ndege, yashimiye abamugiriye icyizere bakamutora, by’umwihariko abo mu kirwa cya Martinique bamugiye inyuma bakamushyigikira kuva yakwitabira aya marushanwa.

Mu 2011 ubwo yari afite imyaka 20, uyu mukobwa yabaye igisonga cya mbere cya Miss Martnique nabwo aca agahigo ko kuba ariwe muto cyane wegukanye uyu mwanya.

Kwandika aya mateka kwa Angelique abikesha akanama gategura irushanwa rya Nyampinga mu Bufaransa, gaherutse gushyiraho amategeko mashya asimbura ayari asanzwe yagenaga ko ugomba kwitabira ataba arengeje imyaka 24 y’amavuko.

Intsinzi ya Angelique Angarini-Filipon ntiri kuvugwaho rumwe ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko mu bakobwa 30 bari bitabiriye iri rushanwa atari we wari ukwiriye gutsinda, mu gihe abandi bavuga ko intsinzi ye igiye gukuraho zimwe muri kirazira zigenderwagaho mu marushanwa y’ubwiza.

Angelique Angarni-Filopon w’imyaka 34 yegukanye ikamba rya ’Miss France’
Uyu mukobwa yanditse amateka yo kuba umukobwa wegukanye ikamba rya Miss France akuze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .