Kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Nzeri, mu Rwanda haratangira amajonjora ya mbere mu marushanwa yiswe ‘Road to Bejing’, aho abantu bafite impano zinyuranye mu Rwanda bagiye gutoranywamo abazerekeza mu Bushinwa.
Ku ikubitiro barahera ku bahanzi bafite impano zinyuranye, aho hari butorwe abantu 14 mu basaga 40 biyandikishije. Haratorwa 4 bazakomeza amarushanwa muri ¼.
Abajonjorwa uyu munsi bose bari mu cyiciro cy’abaririmbyi.
Ejo kuwa gatanu tariki 5 Nzeri, amarushanwa azakomereza ku bandi 14 barimo abaririmbyi n’ababyinnyi, bazahatana kugeza kuwa Gatandatu ari na wo munsi wa nyuma wo kujonjora.
Ku cyumweru tariki ya 7 Nzeri ni bwo hateganyijwe amarushanwa ya nyuma (final), akazarangira hatoranyijwe abahanzi 3, urutonde rwabo ndetse na Video zigaragaza uko bitwaye mu marushanwa bikazoherezwa i Beijing, ku buyobozi bukuru bwa CCTV (Televiziyo y’u Bushinwa) ahazatoranywa ibihangano byiza kurusha ibindi maze bene byo bahurire mu yandi marushanwa yo ku rwego rw’Afurika azabera i Nairobi, tariki ya 16 Nzeri 2014.
Aho i Nairobi ni ho hazatoranyirizwa abahanzi 10 bazaba bitwaye neza kurusha abandi bakaba ari bo bazitabira Chinese New Year Gala izabera i Beijing mu ntangiriro z’umwaka wa 2015.
Family TV rero, usibye gutegura aya marushanwa ku rwego rw’Igihugu, izakomeza kubakurikiranira kandi ibagezeho uko bizagenda i Nairobi ndetse n’i Beijing.
Akarusho rero muri ibi, uzashobora gutsindira kujya Nairobi cyangwa Beijing, azarihirwa byose kuva ku rugendo, amafunguro ndetse na Hotel azabamo.
Tubararikiye gukurikira aya marushanwa imbonankubone (Live) kuri Family TV, guhera uyu munsi kuwa kane tariki ya 4 Nzeri 2014 guhera saa moya z’umugoroba.



















TANGA IGITEKEREZO