Ku wa gatandatu tariki ya 18 Gicurasi 2013, nibwo abanyeshuri b’abahanzi n’Abanyamideli biga mu kigo cy’ishuri rikuru ry’Imari n’Amabanyi “SFB”, bakoze umuganda bafatanyije n’ubuyobozi bw’Akagali ka Rwampala, Umurenge wa Kigarama Akarere ka Kicukiro, bubakira abana 2 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 banatanga inkunga ingana n’amafaranga y’U Rwanda ibihumbi mirongo irindwi “70.000 frw”.
Aganira na IGIHE, Twizeyimana Jean de la Paix wari uhagarariye icyo gikorwa yagize ati: “Twishyize hamwe nk’abanyeshuri twumva ko hari ikintu twageraho turamutse duhuje imbaraga zacu, akaba ariyo mpamvu rero twahisemo kuba twakora iki gikorwa cyo gufasha abana 2 basizwe iheruheru na Jenoside yakoewe Abatutsi mu 1994”.
Yakomeje avuga ko igikorwa bakoze muri rusange gifite agaciro k’amafaranga y’U Rwanda ibihumbi Magana abiri na mirongo itanu (250.000 frw).



















TANGA IGITEKEREZO