Batatu bazahagarira Intara y’Amajyaruguru mu irushanwa Miss Rwanda 2012 bamenyekanye kuri iki Cyumweru tariki 5 Kanama mu gikorwa cyabereye mu Karere ka Musanze.
Francine Uwase w’imyaka 19 y’amavuko urangije amashuri yisumbuye kuri APAPER ni we waje ku mwanya wa mbere, bityo yegukana ikamba rya Nyampinga w’Intara y’Amajyaruguru; yakurikiwe na Francoise Ingabire w’imyaka 21 y’amavuko wabaye igisonga cya mbere. Uyu ubusanzwe yiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda I Burtare.
Ange Uwamahoro w’imyaka 20 y’amavuko yabaye igisonga cya kabiri. Uyu asanzwe yikorera ku giti cye ibijyanye n’ubucuruzi bw’imyenda.=
Aba bakobwa bahembwe ijana ry’amadorali (Angana n’Amafarnga ibihumbi mirongo itandatu na bitanu by’amanyarwanda), indabyo n’ibikoresho by’isuku mu gihe cy’amezi atandatu bahawe na SIMBA Supermarket.
Byagaragaye ko abakobwa bo mu Ntara y’Amajyaruguru batatinyutse kwitabira aya marushanwa kuko abahatanaga bari batandatu gusa. Ibi byatumye abakobwa biyerekana banabazwa rimwe gusa hahita hatangazwa batatu, mu gihe ahandi habaga ibyiciro bibiri mu gutora ndetse n’abakandida barenga icumi.
Francine uwase waje ku isonga yari yishimiwe n’abantu benshi ku buryo bugaragarira buri wese. Uyu mukobwa niwe rukumbi wasubije ibibazo mu rurimi rw’amahanga (Igifaransa) mu gihe abandi bose basubije mu Kinyarwanda.
Akimara gutorwa, yatangarije IGIHE ko gutorwa ku mwanya wa Nyampinga zari indoto ze kuva kera. Twabashije kandi kuganira na Nyina ubyara Uwase witwa Immaculee Rwigema, avuga ko umukobwa we yakundaga kugaragaza mu mico ye ko yifuza kuzaba Nyampinga, bityo iyi akaba ari imwe mu mpamvu zatumye amureka akajya guhatanira kuzaba Nyampinga.
Rwigema ashishikariza abandi babyeyi kureka abana bakitabira amarushanwa yo kuba Nyampinga kuko bihesha ishema u Rwanda bikanatinyura abakobwa. Yagize ati ”Nasaba abandi babyeyi ko batinyuka bakohereza abana mu marushanwa yo kuba ba Nyampinga kuko ni uguhesha u Rwanda no gutinyura abakobwa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Deogratias Kabagambe wari umushyitsi mukuru, yavuze ko mu gutora nyampinga hatarebwa ubwiza gusa, ahubwo ko bishingira no ku bumenyi n’umuco n’utundi turangabwiza mu zindi ngero. Yagize ati ”Ni ibintu bishingiye ku muco, bishingiye no ku bumenyi. Ntabwo ari ukugenda neza gusa hari byinshi bishingiye ku muco, bishingiye ku bwenge, bishingiye n’uko umuntu yitwara mu bandi.”
Yasabye ababyeyi kurushaho gushyigikira abana babo bakabareka bakitabira aya marushanwa kuko ari igikorwa gifite aho kiganisha u Rwanda. Yagize ati ”Abenshi bumva ko umukobwa waje guhagarara hano ari umushizi w’isoni, si ko bimeze, ahubwo ni umukobwa waje kugaragaza ibyo azi mu bwenge, mu muco ibyo twakwita ubumenyi rusange (culture Generale). Ni igikorwa kirimo ubwenge. Ntabwo igihugu cyashyigikira igikorwa nk’iki, igihugu gifite icyerekezo ku isi, ni ukuvuga ko muby’ukuri ari igikorwa gifite n’aho kiganisha igihugu cyacu.”
Iki gikorwa cyashyuhijwe na Kigali Live Band, Band ikorera I Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, ari nayo igenda iririmba mu gutora nyampinga w’u Rwanda 2012. Umususurutsabirori yari Anitha Pendo, umunyamakuru kuri Radio One. Umuhanzi Rafiki, ari kumwe na Clovis baririmbiye abo muri iyi Ntara, ari naho inganzo ya Coga INC ikomoka.
Abagize akanama nkemurampaka (jury) kari kayobowe na Jolie Murenzi, uyu uretse kuba abifitemo uburambe bw’uko yari mu bari bagize akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2009, yigeze no kuba mu tunama nkemurampaka twa Miss France, Miss Belgium na Miss Supranational. Undi ni Jean Michael Habineza, inzobere yakoze mu itorwa rya Miss Rwanda 2009, akaba n’umukozi wa Minisiteri y’Urubyiruko umuco na Siporo, hamwe na Bagirishya Castar (Jado Castar), umunyamakuru wibanda kuri Siporo kuri Radio 10 akaba yaranakoze mu marushanwa yo gutora ba nyampinga mu mashuri menshi makuru mu Rwanda.
Abakobwa batandatu bahanganaga bari Mungwasingizwe Mariamu, Oliva Kayitesi wiga muri RTUC, Ange Uwamahoro, Ghislaine Muhirwa, Francoise Ingabire na Francine Uwase.
Tariki ya 12 Kanama 2012, Umujyi wa Kigali nawo uzatora abakobwa 3 bazawuhagararira mu marushanwa ya Miss Rwanda 2012. Tariki ya 15 Kanama 2012 abakobwa 15 bazaba bamaze gutoranywa bose bazahurira ahantu hamwe I Kigali, aho bazigishwa ibijyanye no kwihangira imirimo, kuba ba ambasaderi beza b’u Rwanda, umuco, amateka n’ibindi byabafasha mu kuzagaragaza umukobwa nyawe watorerwa kuba nyampinga w’u Rwanda 2012.
Tariki ya 1 Nzeri 2012, aba bakobwa bazatorwamo nyampinga w’u Rwanda 2012 uzahembwa ibihembo birimo n’imodoka. Amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda 2012 yateguwe na Minisiteri ya Siporo n’Umuco ku bufatanye n’itorero Mashirika Performing Arts and Media Company.
Foto: Jermaine Pagriaccia



















TANGA IGITEKEREZO