Linda Mbabazi, umunyamakuru wandika ku myidagaduro mu kinyamakuru The New Times, hamwe na mugenzi we Edmund Kagire bakoranaga muri The Newtimes ariko ubu wimukiye kuri Radio K FM mu kiganiro K FM Sports, bagiye kurushinga nyuma y’uko bahujwe kandi bakanakundanira mu mwuga w’itangazamakuru.
Ubukwe bwabo buzaba kuwa 9 Nzeri 2012 i Nyarutarama-Gacuriro (gusaba no gukwa) na Green Hills (gusezerana imbere y’Imana) Nyarutarama.
Aganira na IGIHE, Kagire yavuze ko yahuye bwa mbere na Linda bombi bagiye gutara inkuru y’itangwa ry’ibihembo bya PAM muri Uganda. Yagize ati ”Twahuye bwa mbere mu 2008, icyo gihe nigaga Kampala ariko nkora muri New Times, hanyuma rero aho nziye i Kigali mu 2008 irangira dukomeza kuba incuti, ariko urukundo rwacu rwaje gukomera 2010 irangira, none ubu urabibona na we.”
Akomeza agira ati “Akazi ni ko kaduhuje bwa mbere, urumva yari yaje gutara inkuru ya PAM; iyo bitaba akazi wenda ntitwari guhura.”
Ibi bishimangirwa na Linda na we uvuga ko bahujwe no gutara inkuru. Yagize ati “Nahuye bwa mbere na Edmund mu 2008 muri Pam Awards mu gitaramo gikuru i Kampala. Icyo gihe we yakoreraga The New Times mu biro bya Kampala kandi nanjye nari nagiye gutara inkuru. Kuva ubwo twatangiye kujya tuvugana dukoresheje telefoni na E-Mails by’umwihariko tuvugana ku bijyanye n’akazi, ari na ho twaje gukuriza umubano nyawo.”
Ubu bukwe buzaba burimo agashya k’uko nta nzu y’Imana bazasezeraniramo nk’uko bisanzwe bimenyerewe, ahubwo bazasezeranira mu nzu isanzwe. Bazasezeranywa na Bishop Nathan Gasatura wa Diyosezi ya Butare.
Biteganijwe ko uretse abanyamakuru benshi, ubu bukwe bwabo buzitabirwa n’abantu benshi bazwi mu Rwanda (abastars) by’umwihariko abahanzi n’abandi bafite aho bahurira n’imyidagaduro, kuko bombi bakunze kwibanda ku myidagaduro mu nkuru bakoze.



















TANGA IGITEKEREZO