Ikigo Premier Model Agence (PMA), kirakoresha amarushanwa y’abahungu n’abakobwa barenga 90 berekana imideri mu Rwanda.
Aya marushanwa yiswe ‘Rwandan Premier Models Competition 1st Edition’, abahungu 40 n’abakobwa 50.
Aganira na IGIHE, umuyobozi wa PMA Ndayishimiye Jean Claude, yavuze ko aba bakobwa n’abahungu bazigishwa ingendo n’uko umurika imideri yitwara.
Aba banyamideri kandi ngo bazahabwa amasomo yo kwita ku mibiri yabo n’ayo kwifotoza, dore ko hari n’umufotozi mpuzamahanga waturutse muri Canada waje kubafata amafoto azakoreshwa mu kubamamaza ku rwego mpuzamahanga.



















TANGA IGITEKEREZO