Itsinda ryo guteza imbere indirimbo zaririmbiwe Imana “Moriah Entertainment Group” ryatangije gahunda y’ikiganiro cy’isaha imwe cyitwa “Be Blessed- Habwa umugisha”, gica kuri Televiziyo y’u Rwanda buri Cyumweru kuva saa yine kugeza saa tanu z’ijoro.
Iki kiganiro cyibanda ku kwerekana indirimbo zaririmbiwe Imana (gospel music) z’inyarwanda n’inyamahanga. Hatoranywamo indirimbo zirindwi zigezweho mu rwego rwo kurushaho kuzimenyekanisha, hakanamenyekanishwa abahanzi baziririmbye.
Bamwe mu baza ku isonga mu bateganywa kwerekanwa ku ikubitiro muri ibi biganiro harimo Apostle Dr Paul Gitwaza, Aline Gahongayire, Patient Bizimana, Olivier Roy, Gaby Kamanzi n’abandi.
Eric Mashukano, umuyobozi wa Moriah Entertainment, avuga ko bifuza ko iki kiganiro gitangira guca kuri RTV inshuro ebyiri kuko benshi bagaragaje ko bakunze ikiganiro cya mbere.
Reba ikiganiro cya mbere



















TANGA IGITEKEREZO