Akazuba Cynthia watsindiye kuba Miss East Africa wa 2009 yaba agiye kubona umusimbura kuri uyu mwanya nyuma y’imyaka itatu yari amaranye ikamba.
Nk’uko tubikesha Ikinyamakuru Bongo Celebrity, irushanwa rya Miss East Africa wa 2012 rizaba tariki 7 Nzeri 2012, ribere mu mujyi wa Dar es Salaam ho muri Tanzaniya. Riri gutegurwa na Kompanyi y’i Dar es Salaam “Rena Events Ltd”, nk’iry’ubushize.
Iry’ uyu mwaka rizahuza ibihugu byo mu Karere birimo Tanzaniya, Kenya, Uganda, Rwanda, Burundi, Somalia, Djibouti, Eritrea, Sudan, Ethiopia, Malawi, Madagascar, Reunion, Comoros, Seychelles na Mauritius.
Ubu amajonjora y’abazahagararira ibihugu byabo muri iryo rushanwa yaratangiye kugeza ubu Nyampinga uzahagararira igihugu cya Eritrea ni we umaze kumenyekana.
Nyampinga watsindiye kuzahagararira igihugu cya Eritrea ni uwitwa Rahwa Afeworki w’imyaka 22 y’amavuko wiga ibijya n’imideri (fashion design) ufite uburebure bwa metero 1,73.
Twabibutsa ko tariki 31 Ukwakira 2009 ari bwo Akazuba Cynthia na Mahoro Annet batoranyijwe mu bandi bakobwa 12 bahataniraga kujya guhagararira u Rwanda, batoranyirijwe mu birori byabereye muri Serena Hotel i Kigali.
Bahise babona amahirwe yo kujya mu gihugu cya Tanzaniya guhagararira u Rwanda, maze Nyampinga Akazuba yegukana ikamba rya Miss East Africa wa 2009, ahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Celica; naho Nyampinga Mahoro Annet yegukana umwanya wa Nyampinga w’igikundino (Miss popular) w’uwo mwaka.


















TANGA IGITEKEREZO