Hashize imyaka ibiri Zari atandukanye na Diamond Platunmz babyaranye abana babiri.
Uyu mugore yafashe icyemezo cyo kuva mu rugo nyuma yo kujujubywa n’uyu musore wari usigaye amuca inyuma. Kuva icyo gihe yakomeje kwita ku bana be batanu n’ibikorwa bye by’ubucuruzi, iby’urukundo aba abishyize ku ruhande.
Muri uyu mwaka ku munsi w’abakundana, Zari yongeye kwerekana ko ari mu rukundo n’umusore atatangaje amazina ye. Aherutse kuvuga ko kugira ngo abone uyu mukunzi byamusabye kwiyiriza ubusa amusengera.
Abinyujije kuri Instagram, yavuze ko ari mu myiteguro y’ubukwe, asaba abamukurikira gusubiza amerwe mu isaho kuko buzitabirwa n’abo mu miryango n’inshuti nke.
Yagize ati “Ubukwe bwanjye buzaba bwihariye, amakuru arambuye [muzayamenya] imyiteguro nirangira. Buzitabirwa n’imiryango n’inshuti gusa.”
Zari agiye gukora ubukwe nyuma y’aho Diamond Platnumz baheruka gutandukana, nawe yari yatangaje amatariki y’ubukwe bwe n’umunyakenyakazi Tanasha ariko aza kubwimurira igihe kitazwi. Mbere byari byatangajwe ko buzaba tariki 14 Gashyantare 2019.


TANGA IGITEKEREZO