Icyamamare muri filimi zo gusetsa, Scarlett Johansson, w’imyaka 28, ukomoka i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yongeye gutorerwa ku nshuro ya kabiri kuba umugore ufite igikundiro kurusha abandi ku Isi.
Muri aya marushanwa ategurwa na “Magazine Esquire” niho Scarlett Johansson yegukanye uyu mwanya nyuma y’aho yawuherukaga mu mwaka wa 2006.
Mu ijambo rye aganira n’itangazamkuru scarlett Johansson yagize ati “Ni jye mugore jyenyine ubashije kwegukana uyu mwanya inshuro ebyiri? Vuba aha hari undi mwanya nteganyirizwa, ni uwo kuba umubyeyi”.
Ubu scarlett Johansson ari mu rukundo n’umufaransa Romain Dauriac bifuza kuzarushinga mu minsi iri imbere.
Urubuga 7sur7 rwanditse ko Scarlett Johansson ari we mugore rukumbi ubashije kwegukana uyu mwanya inshuro ebyiri, mu mateka y’iri rushanwa.
Mu mwaka wa 2002, Scarlett Johansson yaje ku mwanya wa kabiri akurikiye Mila Kunis wabaye umugore uhiga abandi mu kugira igikundiro.



















TANGA IGITEKEREZO