Wizkid ubusanzwe witwa Ayodeji Ibrahim Balogun yari amaze imyaka ibiri yuzuye akora ibitaramo bizenguruka Isi ubutaruhuka, kimwe mu byo yakoze bikomeye harimo icya Mützig Beer Fest cyabereye i Kigali mu ijoro ryo kuwa 27 Kanama 2016.
Itsinda rikurikirana inyungu za Wizkid ryatangaje ko uyu muhanzi yahagaritse ibitaramo yari asigaje ku ngengabihe ye biturutse ku munaniro ukabije abaganga be bwite bamusanganye bityo bamutegeka gufata ikiruhuko akazongera kuririmba ubuzima bwe bwasubiye ku murongo.
Wizkid w’imyaka 26 yari aherutse gutumirwa mu gitaramo yagombaga gukorera mu Mujyi wa Kampala mu byumweru bibiri bishize icyo gihe yaragisubitse avuga ko ‘byaturutse ku bukererwe bw’indege yagombaga kumugeza muri Uganda’.
Uyu muhanzi yanditse kuri Twitter avuga ko yahagaritse ibitaramo byose yari asigaje gukora kugeza muri Mutarama harimo n’igikomeye yatumiwemo iwabo mu Mujyi wa Lagos.
Yagize ati “Itsinda rya Wizkid nanjye ubwanjye twari tumaze imyaka ibiri mu rugendo nta kiruhuko na gito dufashe…”
Yongeyeho ko nubwo yahagaritse ibi bitaramo hari indirimbo nshya azashyira hanze mbere y’uko umwaka wa 2017 utangira ndetse ngo nagaruka mu muziki azazana imbaraga nyinshi ku buryo ‘azaba Wizkid umufana wese yifuza kubona’.
Muri uyu mwaka wa 2016 Wizkid yabonye ibihembo bikomeye birimo ibyo yahawe muri MTV MAMA ndetse aba umuhanzi w’umuhanzi, anaheruka guhabwa ikindi gikomeye cya"Best African Act" muri MOBO awards mu Mujyi wa London.
Wizkid ni na we wabaye umuhanzi w’umwaka mu bihembo bya Afrima umwaka wa 2016, aherutse gukora andi mateka akomeye yibona mu bahatanira ibihembo bya Grammy Awards binyuze mu ndirimbo ‘One Dance’ yakoranye na Drake.



















TANGA IGITEKEREZO