Abinyujije ku rubuga rwa twitter rukurikirwa na miliyoni icumi z’abafana, Wiz Khalifa, w’imyaka 25, yatangaje ko yamasezeranye ku buryo bwemewe n’amategeko na Amber Rose, w’imyaka 29.
Wiz yagize ati “Njyewe na Amber twashyingiwe none.”
Amber nawe mu kanya gato yahise nawe yandika kuri twitter, nuko ashimangira aya makuru agira ati “yego, njyewe n’inshuti yanjye twashingiwe byemewe n’amategeko”
Urubuga TMZ ruheruka kwandika ko kuwa Kabiri w’icyumweru gishize aba bombi bari babonywe i Los Angeles bajya mu biro by’ubuyobozi bwandika abafuza gushyingirwa byemewe n’amategeko.
Bashyingiwe nyuma yo kubyarana umwana witwa Sebastian Taylor Thomaz.



















TANGA IGITEKEREZO