00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Weasel atewe ishema n’ umwana wa 35 agiye kwibaruka

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 3 November 2014 saa 09:03
Yasuwe :

Douglas Sseguya uzwi mu itsinda rya Good Life nka Weasel, uherutse gufata umwanzuro wo kubana na Samira Tumi ndetse akanafata irembo mu muryango wabo, yagaragaje ko atewe ishema n’umukunzi witegura kwibaruka umwana we wa 35.
Weasel aherutse kugaragara ari kumwe na Samira bateganya kuzarushinga ubwo bari bitabiriye ibirori by’umwana Kyle wizihizaga imyaka ibiri y’amavuko nk’uko Redpepper yabitangaje.
Kyle akaba ari umwana wa Gareth Onyango na Nickita Bachu,ari nabo bashinze akabyiniro (…)

Douglas Sseguya uzwi mu itsinda rya Good Life nka Weasel, uherutse gufata umwanzuro wo kubana na Samira Tumi ndetse akanafata irembo mu muryango wabo, yagaragaje ko atewe ishema n’umukunzi witegura kwibaruka umwana we wa 35.

Weasel aherutse kugaragara ari kumwe na Samira bateganya kuzarushinga ubwo bari bitabiriye ibirori by’umwana Kyle wizihizaga imyaka ibiri y’amavuko nk’uko Redpepper yabitangaje.

Kyle akaba ari umwana wa Gareth Onyango na Nickita Bachu,ari nabo bashinze akabyiniro kitwa Club Venom gakunze gusokokeramo abahanzi bakomeye bo muri Uganda.

Samira ari hafi kwibaruka dore ko inda ye ibura ukwezi kumwe ngo ivuke.

Icyemezo cyo kubana akaramata na Samira , Weasel yagifashe nyuma yo kugirwa inama n’inshuti ze zirimo Radio na Chameleone mukuru we. Aba bahanzi bagiriye inama Weasel, ni na bo bamuherekeje ubwo yajyaga mu muryango w’umukunzi we.

Weasel , afashe icyemezo cyo gukundana n’umukobwa umwe amaze kubyara abana 34 ku bagore 24.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages