00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Usher yacometse telefone mu gitsina cy’umugore

Yanditswe na

Bukuru JC.

Kuya 5 December 2014 saa 11:33
Yasuwe :

Umuhanzi Usher Raymond yishimiye kongera umuriro muri telefone ye akoresheje igitsina cy’umugore w’i Miami, uri gukorera amafaranga atagira ingano abikesha imyanya myibarukiro ye.
Ubwo Usher yari mu imurikagurisha ry’ubugeni bugezweho ryiswe Art Basel riri kubera mu Mujyi wa Miami, yatunguwe no kubona umugore wiyemeje kujya yongera umuriro muri telefone z’abantu binyuze mu gitsina cye. Uyu muhanzi ntiyumvaga neza uburyo yacomeka telefone yashizemo umuriro mu gitsina, mu minota 10 gusa (…)

Umuhanzi Usher Raymond yishimiye kongera umuriro muri telefone ye akoresheje igitsina cy’umugore w’i Miami, uri gukorera amafaranga atagira ingano abikesha imyanya myibarukiro ye.

Ubwo Usher yari mu imurikagurisha ry’ubugeni bugezweho ryiswe Art Basel riri kubera mu Mujyi wa Miami, yatunguwe no kubona umugore wiyemeje kujya yongera umuriro muri telefone z’abantu binyuze mu gitsina cye. Uyu muhanzi ntiyumvaga neza uburyo yacomeka telefone yashizemo umuriro mu gitsina, mu minota 10 gusa ikaba yuzuye.

Nk’uko TMZ ibitangaza, iminota 10 telefone ya Usher yamaze mu gitsina cy’uyu mugore witwa Lena Marquise yishyuye amadorali 20 y’Amerika.

Ubu buryo Lena Marquise akoresha mu kongera umuriro muri telefone ye akoresheje igitsina bwatangaje benshi batumva neza uko abikoramo. Agerageza gusobanurira abamubona muri iri murikagurisha, yababwiye ko yafashe batiri(battery) irimo umuriro ayinjiza mu gitsina hanyuma nacyo kikayifasha gukomeza kubika umuriro.

Lena Marquise yabwiye TMZ ko afite ubushobozi bwo guha umuriro telefone ebyiri icyarimwe ndetse ngo iki gikorwa ntikibangamira imikorere y’umubiri we.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages