Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 23 Ugushyingo 2014 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hatanzwe ibihembo bikomeye bizwi ku izina rya American Music Awards umwaka wa 2014 aho abahanzi bagize itsinda rya One Direction begukanye byinshi kurusha abandi.
Mu birori byo gutanga ibi bihembo ku bahanzi babaye indashyikirwa umwaka wa 2014 mu byiciro bitandukanye, byitabiriwe n’ibyamamare bikomeye mu muziki birimo Beyoncé, Iggy Azalea, Eminem, Luke Bryan, 5 Seconds of Summer, Katy Perry, One Direction , T.I, Nicki Minaj, Selena Gomez, Eminem n’abandi benshi.
Niall Horan, Liam Payne, Harry Styles, Zayn Malik na Louis Tomlinson abahanzi bahuriye mu itsinda One Direction ryaciye agahigo mu muziki wo ku Isi by’umwihariko mu Bwongereza iwabo, nib o batahanye ibihembo byinshi banegukana umwanya w’umuhanzi w’umwaka. One Direction batahanye ibihembo bitatu naho Iggy Azalea abona biribiri icya Favorite Rap/Hip-Hop Album na Favorite Artist Rap/Hip-Hop Album.
Ibi bihembo byatangiwe kuri Nokia Theater mu Mujyi wa Los Angeles.
Urutonde rw’abegukanye ibi bihembo:
Dick Clark Award For Excellence: Taylor Swift
Favorite Band, Duo or Group – Pop/Rock: One Direction
Favorite Rap/Hip Hop Album: “The New Classic,” Iggy Azalea
Favorite Pop/Rock Male Artist: Sam Smith
Favorite Male Country Artist: Luke Bryan
Favorite Pop/Rock Album: “Midnight Memories,” One Direction
Favorite Pop/Rock Female Artist: Katy Perry
Favorite Alternative Rock Artist: Imagine Dragons
New Artist Of The Year: 5 Seconds Of Summer
Favorite Rap/Hip Hop Artist: Iggy Azalea
Favorite Country Album: “Just As I Am,” Brantley Gilbert
Artist Of The Year: One Direction
Fun fact: One Direction



















TANGA IGITEKEREZO