Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Kamena 2014 hatanzwe ibihembo bikomeye muri muzika bitangwa na televiziyo ya BET(Black Entertainment Tv) ari naryo zina byahawe. Ibirori byatangiye nabi kuko abantu babiri mu bari babyitabiriye barashwe.
Nk’uko byatangajwe na Hollywood Reporters, muri ibi bihembo Beyonce yatwaye bitatu naho abahanzi Pharrell Williams na August Alsina , buri wese atahana bibiri.
Kuri ubu bugizi bwa nabi bwakorewe aba bantu babiri, BET yo yatangaje ko barashwe mbere y’uko ibirori nyir’izina bitangira ndetse ababiteguye bakaba bemeza ko kuraswa kwabo bitabereye mu birori byabo nk’uko bimwe mu binyamakuru byabitangaje.
Aba bantu babiri barashwe, umwe yitabye Imana undi bamutera ibyuma bamusiga ari intere. Ubu bugome bwakorewe aba bombi, bwabaye mu bihe bitandukanye mu birori bibanziriza itangwa ry’ibihembo nyir’izina.
Ni ku nshuro ya 13 ibihembo bya BET bitanzwe. Hahembwa abantu mu byiciro bitandukanye birimo umuziki, sinema na siporo.
Dore urutonde rw’abegukanye BET Awards 2014:
NEW ARTIST: August Alsina
GOSPEL ARTIST: Tamela Mann
ACTRESS: Lupita Nyong’o
MALE HIP-HOP ARTIST: Drake
VIDEO OF THE YEAR: Pharrell, “Happy”
MALE R&B POP ARTIST: Pharrell
LIFETIME ACHIVEMENT AWARD: Lionel Richie
GROUP: Young Money
VIEWERS’ CHOICE: August Alsina
HUMANITARIAN AWARD: Myrlie Evers-Williams and all Civil Rights Movement heroes
FEMALE HIP-HOP ARTIST: Nicki Minaj
FANDEMONIUM AWARD: Beyonce
FEMALE R&B POP ARTIST: Beyonce
COLLABORATION: Beyoncé feat. Jay Z, “Drunk in Love”
VIDEO DIRECTOR OF THE YEAR: Hype Williams
ACTOR: Chiwetel Ejiofor
YOUNGSTARS: Keke Palmer
MOVIE: 12 Years A Slave
CENTRIC: Jhene Aiko, “The Worst”
SUBWAY SPORTSMAN: Kevin Durant
SUBWAY SPORTSWOMAN: Serena Williams
INTERNATIONAL ACT: AFRICA: Davido (Nigeria)
INTERNATIONAL ACT: UK : Krept & Konan



















TANGA IGITEKEREZO