Nyuma y’urupfu rw’umukinnyi w’amafilimi Cory Monteith, wamenyekanye mu yitwa “Glee” muri Amerika, abategura iyi filimi batangaje ko bagiye gukora ku buryo hazagaragara iby’urupfu rwe mu gice cya gatatu cyayo.
Urubuga 7sur7 rwanditse ko mu gihe hagishakishwa uzasimbura nyakwigendera witabye Imana mu cyumweru gishize, abategura filimi “Glee” yakinagamo batangaje ko bagiye guhita bakomeza n’ibindi bice Cory yari yaratangiye mu gihe gito gishoboka.
Ibi ariko ngo ntibabikora ku bwabo kuko ubu uwari umukunzi wa Cory Monteith, Lae Michael ari we utanga amabwiriza kuri filimi, nyuma y’urupfu rw’incuti ye, gusa na we ngo icyo yifuza ni uko ibintu bigenda neza.



















TANGA IGITEKEREZO