00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuryango wa Michael Jackson watsinzwe mu rubanza

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 3 October 2013 saa 09:57
Yasuwe :

Urukiko rw’i Californie rwagize umwere AEG (abateguriraga Michael Jackson ibitaramo mbere gato y’uko apfa), kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Ukwakira, mu kirego cyari kimaze amezi agera kuri atanu cyari cyaratanzwe n’umuryango w’uyu muhanzi ufatwa nk’umwami w’injyana ya Pop ku Isi.
Uru rubanza rwaburanishijwe n’abacamanza cumi na babiri, AEG yireguye ishyira mu majwi Muganga (Docteur) Conrad Muray, wakatiwe gufungwa imyaka ine, bavuga ko nta bumenyi buhagije yari afite bwo kuzuza inshingano ze. (…)

Urukiko rw’i Californie rwagize umwere AEG (abateguriraga Michael Jackson ibitaramo mbere gato y’uko apfa), kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Ukwakira, mu kirego cyari kimaze amezi agera kuri atanu cyari cyaratanzwe n’umuryango w’uyu muhanzi ufatwa nk’umwami w’injyana ya Pop ku Isi.

Uru rubanza rwaburanishijwe n’abacamanza cumi na babiri, AEG yireguye ishyira mu majwi Muganga (Docteur) Conrad Muray, wakatiwe gufungwa imyaka ine, bavuga ko nta bumenyi buhagije yari afite bwo kuzuza inshingano ze.

Urukiko rwateye utwatsi ikirego cy'umuryango wa Michael Jackson rwemeza ko AEG itsinze

Gusa umuryango wa Michael Jackson wari warareze usaba kurenganurwa, uvuga ko uyu muhanzi yatabarutse avuga ko azize gutereranwa na AEG, bamuhariye ibiganza bya muganga gusa ari naho yaguye.

Marvin Putnam waburaniraga AEG yagaragaje ko yishimiye uko uru rubanza rwaciwe, agira ati “Icyemezo cyafashwe n’urukiko ni ntamakemwa cyane ku birebana na AEG, kandi kirashimangira ibyo twabonaga nk’ukuri kw’uko twabibonaga, koko ibyabaye kuri Michael Jackson ntabwo byaturutse kuri AEG”.

Randy Phillips umuyobozi wa AEG na we ushyirwa mu majwi ku kugira uruhare ku rupfu rwa M.J yongeyeho ati “Michael Jackson yari umufatanyabikorwa kandi yari n’inshuti yacu”.

Ati “Twabuze umuntu umwe mu banyamuziki b’abahanga bidasanzwe, ariko ndahamya ko abacamanza bavuze ukuri kuko ari jye ari n’abo dukorana muri AEG nta wagize uruhare na rumwe mu rupfu rwa Michael Jackson”.

Urukiko rukimara gutangaza umwanzuro, uburanira AEG, Marvin Putnam (uri i buryo) yamwenyuye agaragaza ko abyishimiye

Nyina n’abavandimwe ba Michael Jackson batanze ikirego basaba amande angana n’amadorali miliyoni magana cyenda (ni ukuvuga arenga miliyari 589 na miliyoni 500 ushyize mu manyarwanda), yagombaga gutangwa na AEG.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages