00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuriro watse! Diamond yashinje Zari kumuca inyuma akaryamana na Peter wo muri P-Square

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 April 2019 saa 11:03
Yasuwe :

Zari Hassan yatereranye amagambo na Diamond Platnumz wahoze ari umugabo nyuma yo gutangaza ko yamucaga inyuma akaryamana na Mr P wahoze muri P-Square ndetse n’uwari ushinzwe kumukoresha imyitozo ngororamubiri.

Mu kiganiro Diamond Platnumz yahaye Radiyo ya Wasafi yavuze ko uretse kuba Zari yaramucaga inyuma n’uyu munsi akimubabaza yanga ko avugana n’abana be ndetse anemera ko mu mezi make ashize atigeze atanga indezo kubera iyo mpamvu.

Diamond yavuze ko Zari yamukumiriye (block) ku mbuga nkoranyambaga ndetse akaba yaranze kumuha nimero yavuganiraho n’abana akaba atanitaba iyo amuhamagaye.

Yongeyeho ko abana bagombaga kuza muri Tanzania kumusura mu gihe bari mu biruhuko byo ku ishuri ariko nyina aza kubaha amabwiriza ataranyuze Diamond ngo yumve atekanye.

Uyu muhanzi yemeza ko ibi byose byatangiye ubwo yatangazaga ko yatangiye urukundo rushya kandi rufite intego n’umunyakenyakazi witwa Tanasha Donna Oketch.

Zari w’abana batanu nyuma y’iki kiganiro cya Diamond Platnumz, yifashe mashusho anashyira hanze ubutumwa yibasira uyu mugabo bafitanye abana babiri (Nillan Dangote na Tifah Dangote) avuga ko yirengagije inshingano za kibyeyi.

Mu butumwa yabanje gushyira ku rubuga rwa Instagram bwari buherekejwe n’amashusho bwagiraga buti “Kumfukamira muri Afurika y’Epfo byari iby’iki? Gusaba imbabazi ahantu hose, kuri za radiyo n’ahandi wari wabaye umunyarwenya? Ntunyandurize ubuzima muvandi. Byararangiye kera wowe emera ntukigezweho mu mujyi. Nyubaha nkurerera abana kandi neza.”

Ubu butumwa bwari buhekejwe n’amashusho asobanura ukuntu Diamond Platnumz yirengagije inshingano za kibyeyi, akaba atagikozwa ibyo kuvugana n’abana be kuri telefoni, kandi hari n’igihe umukobwa we (Tiffah) ajya arira avuga ko ashaka kuvugana na se ntibikunde kubera ko uyu muhanzi yabateye umugongo.

Ati “Ntabwo ugishaka kubona abana bawe cyangwa se ngo ubavugishe. Ndibuka naguhaye nimero z’umuhungu ubaba hafi kugira ngo igihe icyo aricyo cyose uzumva wifuza kuvugisha abana bizakorohere ariko ntabwo wigeze ubikora.”

Diamond ngo yagiye ahamagarwa kenshi abana bakamejeje bashaka kuvugana na se ariko undi ntafate telefoni ye.

Zari ati “Njya nibuka baguhamagaye kenshi ntiwabitaba ndetse bakoherereza ubutumwa bugufi bakubwira ko Tiffah ari kurira avuga ko agushaka ntiwabusubiza ndetse urabakumira [block] ku buryo batakuvugisha.”

Zari yakomeje avuga ko nyina wa Diamond yajyaga avugisha abana cyane kuko abakunda ariko uyu muhanzi akaza kumubuza kuko yajyaga amara kubikora agafata ‘screenshot’ yabishyira hanze bigahindanya isura y’uyu muhanzi muri rubanda.

Yavuze ko n’ubwo uyu muhanzi yagerageje kubuza nyina ibi, we yakomeje akabikora ndetse ubu akaba afite nimero z’abana ku buryo uko bimukundiye abavusha.

Ngo mu Ukwakira umwaka ushize Diamond nibwo aheruka kuvugana n’urubyaro, ndetse kuva icyo gihe ntaheruka kwita ku bana be yaba mu kubereka urukundo rwa kibyeyi cyangwa se kuboherereza amafaranga.

Uyu mugore yatangaje ko Diamond yavuze ibi, ashaka kumenyekanisha indirimbo ye nshya yise ‘The One’ amaze iminsi ibiri ashyize hanze.

Zari yavuze ko umugabo wigeze kwanga kwemera umwana we atari uwo kwizerwa, anibaza ukundi kuri kwaturuka mu kanwa ke, arahira avuga ko atigeze amuca inyuma.

Ati “Ntuzizere umugabo wanze amaraso ye inshuro nyinshi, mvuze amaraso ye, ni ukuhe kuri kundi kwava mu kanwa ke? Nzemera ntange ubugingo bw’abana banjye niba narigeze na rimwe nguca inyuma. Gumana amakosa yawe uyifashishe mu gukura no guhinduka umugabo nyawe. Ushobora kwisubiraho ugahinduka.”

Uyu mugore yagereranyije Diamond Platnumz na Tanasha nk’injiji ebyiri, avuga ukuntu ubu uyu mugabo yifatira uyu mukobwa amubwira ukuntu yari yaragendesheje agashaka nabi.

Zari yakundanye na Diamond ndetse bahita batangira kubana mu mpera za 2014, icyo gihe uyu muyobozi wa Wasafi Classic Baby [WCB] yari amaze gutandukana na Wema Sepetu.

Ku wa 14 Gashyantare 2018 ku munsi wahariwe abakundanye [Saint Valentin] nibwo Zari yanditse kuri Instagram yemeza ko ‘ibye na Diamond byarangiye’ amushinja kumuca inyuma.

Urukundo rwa Zari na Diamond rwageze ku ndunduro nyuma y'imyaka itatu bari bamaze babana
Zari avuga ko nyina wa Diamond nta kibazo bafitanye kuko agerageza uko ashoboye akavugisha abana
Ngo hari igihe bandikiye ubutumwa Diamond Platnumz bamubwira ko umukobwa we ari kurira avuga ko amushaka undi avunira ibiti mu matwi
Zari yavuze ko yakwemera agatanga ubugingo bw'abana be niba koko yaraciye inyuma Diamond Platnumz
Zari yagereranyije Diamond n'umugabo utakigezweho
Zari yatewe agahinda n'amagambo ya Diamond wamushinjije kumuca inyuma
Diamond yatandukanye na Zari ahita akundana n'umukobwa wo muri Kenya witwa Tanasha Donna
Zari yari aherutse kuvuga ko ari kwitegura ubukwe n’umukunzi we mushya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .