Kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Nyakanga umuririmbyi Avril Lavinge yambikanye impeta na Chad Kreoger, nawe w’umuririrmmbyi mu gihugu cy’Ubufaransa.
Muri ibi birori baririmbye indirimbo bahimbanye y’umunsi w’ubukwe bwabo.
Urubuga 7sur7 rwaditse ko i Canne mu gihugu cy’u Bufaransa ari ho habereye umuhango w’ubukwe bw’aba baririmbyi. Ni nyuma y’iminsi mike Avril atangaje ko ahazakorerwa ubukwe bwabo hazaba hatangaje.
Hamwe n’umuryango n’inshuti, ku myaka 28 y’amavuko, Avril Lavigne ashyingiwe ku nshuro ya kabiri, nyuma yo gutandukana n’uwari umufasha we Deryck Whibley babanye imyaka itatu.
Uretse kuba Avril Lavigne yashyingiriwe mu Bufaransa, ubusanzwe uyu muririmbyi avuka mu Gihugu cya Canada.
Avril Lavigne mu ndirimbo Here ’s to Never Growing Up



















TANGA IGITEKEREZO