Umuraperi, akaba n’umukinnyi w’amafilimi ndetse akaba umwe mu batunganya umuziki Busta Rhymes ufite ubwenegihugu bw’Amerika arateganye kuzaba ari mu gihugu cya Kenya mu mpera z’uyu mwaka mu kwezi k’Ukuboza mu gikorwa cy’imurikabihangano by’umuziki.
Urubuga Pulse rwatangaje ko kuza muri Kenya kwa Trevor Tahiem Smith uzwi ku izina rya Busta Rhymes bizaba ari inshuro ye ya mbere.
Azaba kandi ari we muraperi ukomeye uturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ukoze iki gikorwa cy’imurikabihangano muri Kenya.



















TANGA IGITEKEREZO