00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukunzi wa Diamond yarumye ahuhaho mu gusubiza Zari wamwise ‘ikigoryi’

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 April 2019 saa 08:29
Yasuwe :

Diamond Platnumz na Zari bahoze bakundana bakije umuriro ku mbuga nkoranyambaga aho bitanye ba mwana, umwe avuga uko yari arambiwe undi kubera ubuhehesi.

Ni inkundura yasembuwe na Diamond wavugiye kuri Wasafi Radio ko Zari bakibana yari yaramubereye umutwaro ndetse yamucaga inyuma agasangira igitanda na Mr P wahoze muri P-Square n’Umunya-Kenya wamufashaga mu myitozo ngororamubiri.

Uyu muhanzi yongeyeho ko uyu mugore atagituma avugana n’abana be, ibintu yashimangiye ko byatangiye ubwo yatangazaga ko ari mu rukundo rushya na Tanasha wo muri Kenya.

Zari nta kuzuyaza na we yahise ajya ku mbuga nkoranyambaga atangira kunyomoza Diamond avuga ko ibyo yavuze ari ibinyoma byambaye ubusa, kugeza naho kwiyifuriza gupfusha aba be niba koko yaramuciye inyuma.

Yanavuze ko ibyo kuba adatuma uyu mugabo avugana n’abana be ataribyo ahubwo ariwe wanze kongera kubavugisha, kuko ngo n’umukobwa we witwa Tiffah hari igihe yigeze kurira arikunenga ashaka kuvugisha se, bamuhamagara ntafate telefoni n’ubutumwa bamwandikiye ntabusubize.

Zari hari aho yageze agereranye Diamond Platnumz na Tanasha basigaye bakundana, n’ibigoryi bibiri byahuye.

Ubutumwa yaherekeje utumenyetso two gukwenkwenuka, yagize ati “Ubu ngubu uwo twahoze dukundana (Diamond Platnumz) azajya abwira umukunzi we ukuntu nari mubi n’umukobwa agire akababaro yumva ko yahuye n’intungane. Ibigoryi bibiri gusa […]”

Ibi bintu byakoroze Tanasha usigaye akundana na Diamond Platnumz, maze ajya ku mbuga nkoranyambaga avuga ko atazigera atuka umugore atazi.

Ati “Mwese murabizi ko ntajya mpfa kuvuga keretse iyo ari ngombwa ariko ndi hano nibaza ngo ni iki mfite gukora? Ndisegura ariko ntabwo nzigera nsubiza mvuga uburwayi bw’umuntu ntazi.”

Yongeye ati “Sinzigera ntesha agaciro umugore ntarahura na we ndetse ntanazi. Mvugishije ukuri nta mpamvu mfite yo kwangana. Ndi umuntu usanzwe, uri gushakashaka ngo mbone amafaranga, ukuze bihagije ku buryo ntata umwanya wanjye nsenya umugore mugenzi wanjye. Ikigoryi cyanyu kirabashimiye.”

Tanasha afite imyaka 23, se akomoka mu Butaliyani mu gihe nyina ari uwo muri Kenya. Yatangiye gukundana na Diamond Platnumz mu mpera z’umwaka ushize, batangira kubihamya bombi mu ntangiro z’uyu.

Ubusanzwe ni umunyamakurukazi kuri Radiyo y’i Nairobi yitwa NRG.

Indi nkuru wasoma: Umuriro watse! Diamond yashinje Zari kumuca inyuma akaryamana na Peter wo muri P-Square

Urukundo rwa Zari na Diamond rwatokowe nyuma y'imyaka itatu babana
Zari Hassan na Diamond Platnumz babwizanyije ukuri ku mbuga nkoranyambaga, banavuga no ku mabanga yo mu gitanda
Tanasha ukundana na Diamond yigengesereye mu gusubiza Zari wabahundagajeho ibitutsi
Tanasha akora kuri Radio ya NRG iri mu zikomeye muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .