00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Lauryn Hill yafunzwe kubera kutishyura imisoro

Yanditswe na

Munyentwa Patrick

Kuya 9 July 2013 saa 11:00
Yasuwe :

Umuririmbyi Lauryn Hill watangiranye n’itsinda Fugees, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, agiye gufungwa amezi atatu azira kunyereza imisoro igera kuri miliyoni imwe y’amadorari, yanze kwishyura. Ku myaka 38, Lauryn umuririmbyi w’injyana ya Hip Hop, ubu afite abana batandatu, ari mu mazi abira ashinjwa kutishyura imisoro ikabakaba miliyoni1.8 z’amadorari, ni ukuvuga agera kuri 1,170,000,000,000 mu manyarwanda. Urubuga 7sur7 rwanditse ko uyu muraperi avuga ko kutishyura imisoro (…)

Umuririmbyi Lauryn Hill watangiranye n’itsinda Fugees, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, agiye gufungwa amezi atatu azira kunyereza imisoro igera kuri miliyoni imwe y’amadorari, yanze kwishyura.

Ku myaka 38, Lauryn umuririmbyi w’injyana ya Hip Hop, ubu afite abana batandatu, ari mu mazi abira ashinjwa kutishyura imisoro ikabakaba miliyoni1.8 z’amadorari, ni ukuvuga agera kuri 1,170,000,000,000 mu manyarwanda.

Urubuga 7sur7 rwanditse ko uyu muraperi avuga ko kutishyura imisoro yabitewe n’ibibazo bikomeye, yagiye agira bigatuma atishyura imisoro yagombaga Leta hagati y’umwaka wa 2005 na 2007.

Lauryn Hill wagiye avuga ko azayishyurira rimwe, kugeza ubu nta mpuhwe agifitiwe, kuko kuri uyu wa mbere tariki 8 Nyakanga yashyikirikirijwe gereza ya Danbury, aho agiye gufungirwa.

Kuwa 6 Gicurasi 2013 nibwo yari yakatiwe iki gifungo.

Uyu muririmbyi ugaragara nk’ukirimuto, yatangiye umuziki we mu mwaka w’1990, amenyekana cyane hagati muri uwo mwaka.

Mu mwaka w’1998 nibwo yashyize hanze umuzingo yise “The Miseducation of Lauryn Hill", akuramo agera kuri miliyoni 19 z’amadorari.

Lauryn Hill yatwaye Kandi ibihembo bya Grammy Awards bigera kuri bitanu.

Indirimbo Oh Jerusalem ya Lauryn Hill:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages