00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubyeyi wa ’Bruno Mars’ yatabarutse

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 2 June 2013 saa 01:03
Yasuwe :

Nyina w’umuhanzi w’icyamamare ukora injyana ya Pop, Bruno Mars yitabye Imana kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Kamena 2013, aho yari ari ku Kirwa cya Hawaii muri Leta zune ubumwe za Amerika.
Bernadette Hernandez, umubyeyi w’uyu muhanzi, yapfuye azize indwara yo mu mutwe, nk’uko byatangajwe nabayobozi b’inzu itunganya umuziki ya ’Atlantic Records’, mu gihe Mars we atabashije kugira icyo ahita atangaza.
Hernandez yitabye Imana ku myaka 55 yari amaze ku isi, yapfiriye i Honolulu ku Bitaro (…)

Nyina w’umuhanzi w’icyamamare ukora injyana ya Pop, Bruno Mars yitabye Imana kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Kamena 2013, aho yari ari ku Kirwa cya Hawaii muri Leta zune ubumwe za Amerika.

Bernadette Hernandez, umubyeyi w’uyu muhanzi, yapfuye azize indwara yo mu mutwe, nk’uko byatangajwe nabayobozi b’inzu itunganya umuziki ya ’Atlantic Records’, mu gihe Mars we atabashije kugira icyo ahita atangaza.

Hernandez yitabye Imana ku myaka 55 yari amaze ku isi, yapfiriye i Honolulu ku Bitaro bya “ Queen Medical Center”. Kugeza ubu, nta kindi kiratangazwa ku bijyanye n’urupfu rwe.

Umubyeyi wa Bruno Mars na we we wari umuririmbyi akaba n’umubyinnyi w’indirimbo gakondo (Hula dancer), akomoka mu Birwa bya Philippine, ndetse ni na we wafashije umwana we Bruno Mars kwiyumvamo no gukunda umuziki kuva akiri muto.

Bernadette Hernandez
Bernadette Hernandez n'urubyaro rwe

Reba hano indirimbo nshya ya Bruno Mars:

Reba hano indirimbo ye ’Just the way you are’:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages