00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Wa muraperi w’imyaka irindwi arakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 29 March 2019 saa 10:06
Yasuwe :

Minisitiri w’Urubyiruko muri Uganda, Frolence Nakiwala Kinyingi akomeje kwatsa umuriro ku mwana w’umuraperi uzwi nka Fresh Kid aho yatangaje ko bagiye kumupima bakareba ko adakoresha ibiyobyabwenge.

Inkuru y’uyu umwana w’imyaka irindwi uhagaze neza mu muziki wa Rap muri Uganda, yatangiye gusakara mu binyamakuru muri iki cyumweru, aho Minisitiri w’Urubyiruko yari yamusabye kureka umuziki cyangwa se bakamufunga.

Ibi yabivugaga bitewe n’uko hari amakuru ko yaretse ishuri kubera ubuhanzi, ibi bikaba bihabanye n’amategeko arengera abana muri Uganda.

Mu kiganiro yagiranye na Daily Monitor, Minisitiri Florence Nakiwala wibasiwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko atarwanya impano y’uyu mwana, ngo icyo ashaka ni uko amategeko yubahirizwa.

Yagize ati “Amategeko ntabwo yemerera umwana gukora cyangwa gukoreshwa ahembwa amafaranga kuko adashobora gufungura konti ya banki cyangwa ngo agire nimero iranga umusoreshwa, atange imisoro. Mu gihe itegeko ritarahinduka ndamufasha kumugira inama kugira ngo asubire ku ishuri.”

Uyu muyobozi yavuze ko atazereka Fresh Kid ngo akomeze umuziki, mu gihe ababyeyi n’umujyanama we bataramwereka uburyo uyu umwana akoresha igihe cye akora umuziki kandi ntibibangamire uburenganzira bwe bwo kwiga.

Hejuru y’ibyo Minisitiri Florence Nakiwala, yavuze ko bazakoresha uyu mwana ibizamini by’ubuzima, kugira ngo bamenye neza niba adakoresha ibiyobyabwenge cyangwa se niba nta ngaruka ubwonko bwe bugirwaho n’ibitaramo.

Ati “Tugomba kumusuzuma tukareba niba yiteguye gukora ako kazi kuko ashobora kuba anakoresha ibiyobyabwenge byamushyira mu kaga. Uriya mwana ku myaka ye ntashobora kuvuga ikiri cyo n’ikitari cyo.”

Umujyanama wa Francis Kamoga yari aherutse kubwira BBC ko umuhanzi we yakomeje amasomo nta kibazo, kuko ibitaramo abikora mu minsi y’impera z’icyumweru gusa.

Ku mwana w’imyaka irindwi nk’iya Fresh Kid, amategeko ya Uganda ategeko iyo aramutse akoze icyaha, agirwa inama gusa keretse ufite hejuru y’imyaka 12 niwe ushobora gufungirwa muri gereza z’abana.

Fresh Kid agiye gusuzumwa ibiyobyabwenge
Ku myaka irindwi aririmba mu bitaramo bikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .