Bibi Kidude, umukecuru w’umuhanzikazi wafatwaga nk’inararibonye mu muziki wa Zanzibar muriTanzania, yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 17 Mata 2013.
Uyu mukecuru warirmbaga cyane cyane mu njyana y’uruvange rw’injyana y’Abarabu n’iy’Afurika y’iburasirazuba yitwa ‘Taarab’ imenyerewe cyane muri Tanzania, ubusanzwe witwaga ‘Fatuma binti Baraka ‘ yashizemo umwuka ahagana mu ma saa tatu, nk’uko umwishywa we ya Baraka Abdullah Said yabitangaje.
Bi Kidude yaguye iwe mu rugo ahazwi nka Raha ku kirwa cya Zanzibar azize indwara dore ko yari amaze igihe kitari gito arembye, kandi yari anageze mu za bukuru, dore ko yabarirwa mu myaka iyingayinga 100.
Uyu muhanzikazi wanakoranye indirimbo yitwa ‘Ahmada umelewa’ n’itsinda “Offside Trick”, azwiho kuba ari umwe mu bagore banze kuririmba bitwikiriye imyambaro iranga Abayisilamukazi, ndetse atangira no kunywera itabi n’inzoga mu ruhame no ku rubyiniro, no kutavugirwamo.
Mu mwaka w’2005, Bi Kidude watangiye kuririmba ahagana mwu w’1920, yahawe igihembo cya ‘World Music Expo (WOMEX)’ kubera guteza imbere umuziki n’umuco bya Zanzibar.
Yarangwaga n’urwenya haba mu ndirimbo ze ndetse n’aho yabaga ateraniye, kandi yanandikiraga abahanzi benshi bo muri Tanzania indirimbo.
Reba hano indirimbo "Ahmada umelewa" ya ’Bi Kidude’ na ’Offside Trick’:



















TANGA IGITEKEREZO