Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo ’OpinionWay’ bwagaragaje ko Stromae w’imyaka 30 ariwe muntu w’icyamamare wihariye imitima y’abakurikirana iki kiganiro gikomeye cyitwa 50MN Inside mu mwaka wa 2015.
Uyu ni umwaka wa gatatu Stromae atorewe kuba umuntu w’icyamamare waranze umwaka kurusha abandi, aho atigeze atsimburwa kuva muri 2013, hagendewe ku bushakashatsi bukorerwa ku bakurikira ikiganiro cya 50MN Inside.
Uyu mwanya, Stromae yari awuhanganiyeho n’ibindi byamamare bikomeye ku isi harimo umuhanzikazi Madonna, Abanyarwenya Jamel Debbouze na Kev Adams, Umuhanzi Kendji Girac, n’abandi.
2015, Umwaka udasanzwe kuri Stromae
Muri uyu mwaka wa 2015, Stromae yakoze akazi gakomeye muri muzika ye, aho usibye gusohora indirimbo zakunzwe cyane nka Carmen, Quand- C’est ?, n’izindi, yasoje ibitaramo yari amazemo imyaka ibiri azenguruka isi aho yamurikaga Albumu ye yise "Racine Carrée" .
Yaje i Kigali amaze kuririmbira mu bice bitandukanye byo ku Isi, aho yanyuze hose mu gihe kigera ku myaka ibiri yari amaze kwakirwa n’abafana 1.670.000 barimo Ababiligi 200.000.
I Kigali yakiriwe n’abafana basaga ibihumbi 20 bityo ‘Racine carrée Tour’ yuzuza abantu 1.690.000 bitabiriye ibi bitaramo byose.
Mu bitaramo byasize amateka yakoreye muri USA, icyabereye mu nzu ya Madison Square Garden i New York cyitabiriwe mu buryo bukomeye, Stromae aba abaye umuhanzi wa gatatu uririmba mu rurimi rw’Igafaransa wabashije gukorera igitaramo wenyine muri iyo nzu ikuzura nyuma ya Celine Dion wo muri Canada na Charles Aznavour wo mu Bufaransa.
Muri uyu mwaka, Stromae yarushinze mu ibanga
Muri uyu mwaka kandi, Stromae yarushinganye na Coralie Barbier bari bamaranye imyaka irenga itanu bakundana banakorana bya hafi mu buhanzi.
Aba bombi basezeranye mu ibanga rikomeye ku wa Gatandatu tariki ya 12 Ukuboza 2015 mu muhango wabereye i Malines mu Ntara ya Antwerp mu Bubiligi.
Ikinyamakuru Sudpresse cyatangaje ko Stromae na Coralie Barbier bakoze ubukwe hari abatumirwa 170 gusa biganjemo inshuti za hafi n’abo mu miryango yombi.
Abatashye ubu bukwe uko ari 170, ngo bari bahawe itegeko ry’uko batagomba kugira icyo batangaza ku byabereye i Malines ndetse nta n’umwe wari wemerewe gufotora mu rwego rwo kwirinda isakazwa ry’amafoto y’ibi birori ku mbuga nkoranyambaga.



















TANGA IGITEKEREZO