Abanyeshuri biga mu kigo kimwe cy’amashuri mu gihugu cy’u Bwongereza bifuje kwiga ururimi rw’Igifaransa bafashijwe na Stromae ubusanzwe uzwi nk’umuririmbyi w’injyana ya Hip Hop.
Ibi ngo ntibyigeze bitera ikibazo abarimu b’aba banyeshuri kuko bashyigikiye kuba ababo bakwiga uru rurimi, ibi ngo byatumye ubuyobozi bw’iri shuri bushyira iri somo muri gahunda y’amasomo agiye kwigishwa muri iri shuri ryagiraga.
Abanyeshuri muri rusange bagaragaje ko bishimiye isomo rya Stromae n’iyi gahunda nshya yazanye, kandi ngo na we yagaragaje ko nta mpungenge atewe n’iyi gahunda ati “Aba banyeshuri ni nk’abamarayika. Kandi nta winubira iri somo”.
Urubuga 7sur7 rwanditse ko Stromae yigishije mu bintu bitari muri gahunda ariko bikarangira bibaye gahunda y’iri shuri, ariko ngo batangiye kumenya kuvuga neza Igifaransa nka “Alors on Danse” agize indirimbo ye ifite iri zina.
Stromae we ngo yagiye yifashisha indirimbo ze mu masomo yatangaga, akibanda ku nshinga zizikubiyemo, yagiye yifashisha amagambo nka :
– Oya Ntacyo nicuza (Non, je ne regrette rien)
– Munsibize (Répondez-moi’) n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO