Gushinjwa icyaha cyo gufata ku ngufu n’abakozi be babiri umukobwa w’imyaka 19 mu mwaka wa 2010, byatumye umuhanzi Sean Kingston yangirwa gukora igitaramo yari afite tariki 7 Ugushyingo muri Kaminuza y’i Western Ontario iri mu gihugu cya Canada.
Urubuga TMZ rwanditse ko Sean Kingston byari biteganyijwe ko Tariki 7 Ugushyingo muri uyu mwaka yari kuzaririmbira abanyeshuri bashya bo muri iyi Kaminuza yo mu gihugu cya Canada y’i Western Ontario ariko ko nyuma yaho ashinjijwe icyaha cyo gufata kungufu bahisemo kugisubika.
Iyi Kaminuza yo mu gihugu cya Canada Tariki 30 Kanama w’icyumweru gishize yafashe umwanzuro wo guhindura gahunda yo gufata Sean Kingston akaba ari we ucurangira abanyeshuri bashya b’iyo Kaminuza nyuma yaho ashinjijwe icyo cyaha mu rwego rwo kugaragaza ko iyo Kaminuza idashyigikiye ibikorwa nk’ibi.



















TANGA IGITEKEREZO