Sean Kingston arasabwa gutanga miliyoni eshanu z’Amadolari (3,250,000,000 Rwf), aregwa kuba yarasambanyije ku ngufu umukobwa witwa Carissa Capeloto, mu cyumba cya hoteli uyu muhanzi yari acumbitsemo, mu 2010. Gusa Sean Kingston we ibi arabihakana.
Uyu mukobwa Carissa Capeloto, ubu ufite imyaka 22, yatangaje ko yasambanyijwe ku gahato na Sean Kingston, n’umucungira umutekano (bodyguard) ndetse n’umwe mu baririmbyi be (band) ubwo bari bamaze kumuha ibiyobyabwenge n’inzoga zikarishye mu kwezi kwa Nyakanga 2010.
Uyu Capeloto yatangaje ko yari yatumiwe na Kingston mu cyumba cye, nyuma y’igitaramo Justin Bieber yari yakoze, igitaramo Kingston yaririmbyemo. Akavuga ko yinjiye mu cyumva cya Kingston amusangamo yamutegereje yambaye ubusa ku buriri.
Capeloto avuga ko ucungira umutekano Kingston ari we waje kumutora akamujyana muri iyo hoteli. Akavuga ko nyuma ku bufatanye na polisi, inshuti ze ari zo zaje kuza kumutorokesha zimuvana muri icyo cyumba avuga ko yajyanywemo ku ngufu.
Capeloto avuga yatewe ibikomere byinshi n’uku gufatwa ku ngufu, kandi ko byamuteye ihungabana ku buryo avuga ko ubu atakiryama, bityo agasaba indishyi ya miliyoni nibura eshanu z’amadorali ni ukuvuga arenga miliyari 3 ushyize mu manyarwanda (3,250,000,000 Rwf).
Kingston, uheruka gukorera igitaramo i Kigali mu Rwanda mu 2011, yahawe impapuro zikubiyemo ibyo aregwa ariko avuga ko imibonano mpuzabitsina yabayeho yari yumvikanyweho100%. Ku rubuga rwa Twitter Kingston yatangaje ko hari abantu bahora bifuza gusubiza ibyamamare inyuma.
Iki kirego cyari cyaratanzwe mu 2010, ariko nticyemerwa kuko Capeloto atizewe mu byo yavugaga. Biteganijwe ko urubanza ruzacibwa mu Gushyingo uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO