Mu gitaramo bari bamaze igihe bategura, ‘Maaso-Ntunga Concert’, Radio na mugenzi we Weaseal bakoreye agashya abafana babo baza ku rubyiniro mu gisanduku kifashishwa mu bwubatsi, giterura sima cyangwa ibitaka kibizamura mu nyubako ndende.
Iki gitaramo aba basore bombi bakoreye muri hoteli Africana yo mu mujyi wa Kampala mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 02 Gicurasi, cyabanje kugira utubazo twatumye gihagarikwa n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kampala (Kampala Capital City Authority ‘KCCA’) . Good Life babifashijwemo n’ababafasha mu guteza imbere umuziki wabo, bakomeje kwinginga ubu buyobozi ku munota wa nyuma baza kwemererwa gukora igitaramo .
Byari bigoranye kubona abafana ariko icyatunguranye muri iki gitaramo ni uko iyi hoteli yakubise ikuzura maze abasore bageze imbere y’abafana babereka ko bamaze gutera intambwe ikomeye cyane muri muzika .
Icyatunguye abafana bari bitabiriye iki gitaramo, ni uburyo Radio na mugenzi we Weasel, ku isaha ya saa yine n’iminota 40 basesekaye ku rubyiniro batwawe n’igisanduku gisanzwe cyifashishwa mu kuyora ibitaka cyangwa sima kibizamura mu nyubako ndende mu bwubatsi. Good Life baririmbye zimwe mu ndirimbo zabo bari muri iki gisanduku cyabahagaritse hejuru y’abafana maze bakiririmbiramo .
Muri iki gitaramo kandi, Good Life bafatanyije n’abahanzi bakomeye muri Uganda barimo Irene Namubiru, Bobi Wine, Bebe Cool, Desire Luzinda, Sheebah na Pallasso, umuvandimwe wa Weasel .
Bamwe mu bayobozi bakomeye muri Uganda, abikorera ku giti cyabo, abanyemari n’abo mu miryango ya Radio na Weasel , bari baje muri iki gitaramo . Mama wa Weasel n’umugore wa Chameleone, Daniella nabo bagaragaye muri iki gitaramo cyarangiye mu masaha akuze y’ijoro .
Aba bahanzi bakoze iki gitaramo, mu gihe bitegura kuza mu Rwanda kuharirimbira aho bazaba bafatanyije n’abanyarwenya bo muri Ebonies bazaza i Kigali muri uku kwezi kwa Gicurasi .



















TANGA IGITEKEREZO