00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Radio na Weasel bazaherekeza Perezida Museveni yiyamamaza

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 8 January 2015 saa 10:23
Yasuwe :

Abahanzi Radio na Weasel bo mu itsinda rya GoodLife batoranyijwe nk’abahanzi bazaherekeza Perezida Museveni kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri uyu mwaka.
Perezida Museveni yishimiye bikomeye aba bahanzi kubera indirimbo yabo bise ‘Neera’. Ngo Perezida Museveni yumva iyi ndirimbo ya Good Life inshuro nyinshi zishoboka ku munsi ndetse ngo ntajya ahaga kuyumva.
Nk’uko urubuga runyuzwaho amakuru y’Umukuru w’Igihugu rwabitangaje, ‘Neera’ yatoranyijwe nk’indirimbo (…)

Abahanzi Radio na Weasel bo mu itsinda rya GoodLife batoranyijwe nk’abahanzi bazaherekeza Perezida Museveni kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri uyu mwaka.

Perezida Museveni yishimiye bikomeye aba bahanzi kubera indirimbo yabo bise ‘Neera’. Ngo Perezida Museveni yumva iyi ndirimbo ya Good Life inshuro nyinshi zishoboka ku munsi ndetse ngo ntajya ahaga kuyumva.

Nk’uko urubuga runyuzwaho amakuru y’Umukuru w’Igihugu rwabitangaje, ‘Neera’ yatoranyijwe nk’indirimbo izajya iririmbwa ahantu hose Perezida Museveni zajya yiyamamariza ndetse yasabye abashinzwe itumanaho mu biro bye ko bavugana n’abo bahanzi bakagirana amasezerano.

Radio na Weasel bazafatanya na Bebe Cool, usanzwe ufitanye umubano ukomeye na Museveni. Aba bahanzi ni bo bazajya basusurutsa aho Perezida yagiye kwiyamamariza bashishikariza ndetse banakangurira abaturage kumutora.

Radio na Weasel batoranyijwe na Perezida wa Uganda nyuma y’uko baherutse kuvana igikombe cy’indirimbo nziza mu njyana ya Reggae muri AFRIMA Awards 2014.

Perezida Museveni ni inshuti ikomeye ya Bebe Cool
Good Life bitabiriye BET Awards muri 2013

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages