00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Radio na Weasel barasabirwa gufungwa

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 30 December 2014 saa 11:44
Yasuwe :

Radio na Weasel bagize itsinda rya Good Life barasabirwa gutabwa muri yombi nyuma yo kwemera ko bazataramira abantu muri Mukono bakaza kubatenguha ku munota wa nyuma.
Radio na Weasel bari bemerewe guhabwa miliyoni icyenda kugira ngo bazataramire abantu ku tariki ya 26 Ukuboza kuri Satellite Beach muri Mukono. Ku ikibitiro bishyuwe miliyoni imwe ndetse bemeranya n’abateguye ibi birori ko bazahaboneka ariko umunsi w’igitaramo wageze batari mu gihugu. Nk’uko Bigeye yabitangaje, aba basore (…)

Radio na Weasel bagize itsinda rya Good Life barasabirwa gutabwa muri yombi nyuma yo kwemera ko bazataramira abantu muri Mukono bakaza kubatenguha ku munota wa nyuma.

Radio na Weasel bari bemerewe guhabwa miliyoni icyenda kugira ngo bazataramire abantu ku tariki ya 26 Ukuboza kuri Satellite Beach muri Mukono. Ku ikibitiro bishyuwe miliyoni imwe ndetse bemeranya n’abateguye ibi birori ko bazahaboneka ariko umunsi w’igitaramo wageze batari mu gihugu.

Nk’uko Bigeye yabitangaje, aba basore barashinjwa ubuhemu n’uburiganya ku bwo kuba barariye amafaranga y’abandi ndetse bakizeza n’abantu ko bazaririmba barangiza ntibaze kandi iki gitaramo cyari cyanamamajwe cyane.

Ubwitabire bw’abantu bwari bwinshi bose baje kwirebera ibyamamare bakunda, batashye babaye cyane ndetse bakora ibisa nk’imyigaragambyo ku mafaranga yabo bari batanze basaba kuyasubizwa gusa Polisi yaje kuhagoboka ihosha akaduruvayo kari katejwe n’abafana.

Messe wari wateguye iki gitaramo yavuze ko agiye kwitabaza inzego zishinzwe umutekano aba basore bagafungwa kubera uburiganya bakoze. Uyu mugabo avuga ko afite impapuro zerekana amasezerano bari basinyanye bemeranya ko bagomba kuzataramira Satellite na Ggaba beach barangiza bakamuhemukira.

Radio na Weasel bagombaga gususurutsa abantu bafatanyije na Amarula Family izwiho gusetsa cyane.

Aba basore basabiwe gufungwa nyuma y’uko batahanye igihembo cy’indirimbo nziza mu njyana ya Raggae muri Afrimma Awards 2014.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages