00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muri Quelque Part hateguye igitaramo cyo kwibuka 2Pac

Yanditswe na

Dean Irak

Kuya 5 September 2013 saa 04:09
Yasuwe :

Mu rwego rwo kwifatanya n’abakunzi be, kuri uyu wa 14 Nzeri 013, muri Quelque Part Bar &Resto iherereye mu nyubako yo kwa Rubangura, hazabera igitaramo cyo kwibuka umuraperi Tupac Shakur.
Aganira na IGIHE, David uzwi cyane ku izina rya Caguwa, umwe mu bagize uruhare mu itegurwary’iki gitaramo yavuze ko kuri we ari inshingano kwibuka uyu muhanzi wapfuye mu 1996 arashwe.
Caguwa yavuze kandi ko atari ubwambere akora igitaramo nk’iki ku buryo yifuza ko byaba umuco.
Yagize ati “Mbifata (…)

Umuraperi Tupac
Abaraperi Bull Dogg na Jay Polly bitabiriye ibitaramo byo kwibuka 2Pac byabanje
Umuraperi P-Fla ari kumwe na Caguwa, aha ni muri Quelque Part muri kimwe mu bitaramo byo kwibuka Tupac

Caguwa yavuze kandi ko atari ubwambere akora igitaramo nk’iki ku buryo yifuza ko byaba umuco.

Yagize ati “Mbifata nk’inshingano kuri njye, kandi nsanzwe mbikora, buri mwaka ngomba kwibuka 2Pac”.

Caguwa, umwe mu bakunzi ba 2Pac, ni umwe mu bagize uruhare mu itegurwa ry'iki gitaramo
Caguwa, ubuzima bwe bwose avuga ko afatira urugero kuri Tupac

Muri iki gitaramo biteganijwe ko hazaba harimo abahanzi nyarwanda bakunzwe biganjemo abasanzwe bakunda uyu muraperi.

Hazanasobanurwa amwe mu mateka y’uyu muraperi wakunzwe cyane.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages