Tariki 17 Ugushyingo Peter Okoye, umwe mu bagize itsinda P-Square azashyingirwa byemewe n’amategeko na na Lola Omotayo, umukunzi we bamaranye igihe kirekire bakundana.
Ni nyuma y’imyaka igera kuri irindwi amusezeranya kuzashyingirwa.
Peter Okoye na Lola Omotayo bsanzwe bafitanye abana babiri Cameron na Aliona.
Ibirori byo gusaba bizabera ahitwa “Arc Events Centre” i Lekki mu mujyi wa Lagos (Nigeria) ubwo hazaba ari ku cyumweru.
Peter yari yasezeranyije Lola gushyingirwa muri Kamena uyu mwaka ariko biza guhinduka, nk’uko byagiye bihandagurika mu myaka irindwi ishize bakundana.
Peter aherutse kwambika umukunzi we impeta ya diamond ndetse n’impano y’imodoka ya Range Rover.
Urubuga myjoyonline rwanditse ko Gbenga Adeyinka na Helen Paul bazwi nk’ibyamamare mu gusetsa ari bo bazayobora umuhango wo gusaba muri ibi birori bya Peter na Lola.



















TANGA IGITEKEREZO