Kuri uyu wa 1 Kamena 2013, i Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo hasohotse inkuru ivuga ko umuhanzi Papa Wemba womuri icyo gihugu yapfuye, inafite ubusobanuro burambuye ariko butari bwo.
Inkuru dukesha DirectCD, ivuga ko nyuma y’igenzura bakamenya ko Papa Wemba atapfuye, basanze iyo ari inkuru y’igihuha yatangajwe n’ikinyamakuru bivugwa ko gisanzwe gitangaza inkuru zibeshya, cyane cyane ku mpfu z’abantu, nk’uko giherutse gutangaza urupfu rw’umuhanzi Mbilia Bel mu ntangiriro z’umwaka wa 2013, kandi atari ukuri.
Ibi byavuzwe ubwo Papa Wemba ari mu bitaramo bitandukanye, nyuma yo kuva mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 y’Ubumwe bwa Afurika, i Addis-Abeba aho yari yatumiwe kuririmba.



















TANGA IGITEKEREZO