Inshoreke ya Pallaso muri Uganda yatawe muri yombi, budakeye kabiri umugore we babana muri Amerika amuha gasopo n’igihe ntarengwa agomba kuba yagarutse mu rugo.
Ibibazo bikomeje kuba uruhuri kuri uyu muhanzi Pius Mayanja benshi bazi nka Pallaso. Nyuma yo guterana amagambo na mukuru we Chameleone ndetse bagashaka kurwanira imbere y’abafana, umugore yasize muri Amerika ari naho asanzwe aba yamubwiye ko agomba kugaruka mu rugo vuba na bwangu yabirengaho bagatandukana burundu.
XClusive News ari nayo dukesha iyi nkuru, ivuga ko ubwenegihugu bwa Amerika Pallaso yabubonye abifashijwemo n’umugore we Nichole Hayman. Ni muri urwo rwego yasabye Pallaso kutarenza Kanama 2014 akiri muri Uganda ngo nibitaba ibyo azamusenda izuba riva.
Mbera yo guhabwa gasopo n’uyu mugore banabyaranye , Anne umukobwa w’inshoreke ya Pallaso yatawe muri yombi na Polisi ya Uganda azira ubujura.
Uyu Anne akurikiranweho kwiba amafaranga yiga muri Kaminuza akaba ataha ahitwa Kalmax. Aya mafaranga ni ay’inshuti ye yitwa Fifi Atuhaire, angana n’amashiringi ya Uganda 700,000. Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize Anne yafungiwe kuri Police ya Wandegeya.



















TANGA IGITEKEREZO