00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

P Square yakuriye ingofero Diamond wigaranzuye Afurika y’Uburasirazuba

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 12 January 2015 saa 12:49
Yasuwe :

Peter na Paul bagize itsinda P Square bashimye mu buryo bukomeye urugendo Diamond amaze gukora mu muziki aho yigaranzuye bagenzi be bose bo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba akigaragaza muri Afurika ndetse agatwara ibihembo bikomeye.
Nk’uko ikinyamakuru Ijuma cyabitangaje, ubwo Diamond aherutse mu Mujyi wa Lagos aho yari yagiye gutaramira abitabiriye umuhango wo gutora umukinnyi mwiza w’umupira w’amaguru , yahuye n’abahanzi bakomeye muri Nigeria ndetse bamushimira urwego agezeho (…)

Peter na Paul bagize itsinda P Square bashimye mu buryo bukomeye urugendo Diamond amaze gukora mu muziki aho yigaranzuye bagenzi be bose bo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba akigaragaza muri Afurika ndetse agatwara ibihembo bikomeye.

Nk’uko ikinyamakuru Ijuma cyabitangaje, ubwo Diamond aherutse mu Mujyi wa Lagos aho yari yagiye gutaramira abitabiriye umuhango wo gutora umukinnyi mwiza w’umupira w’amaguru , yahuye n’abahanzi bakomeye muri Nigeria ndetse bamushimira urwego agezeho banamuha inama zizamufasha kurushaho kwamamara.

Abagize P Square ngo biteguye gufasha Diamond mu buryo bushoboka bwose umuziki we ugasakara Afurika yose. By’umwihariko ngo P Square yemereye Diamond ko bagomba gukorana indirimbo.

Umwe mu bakurikirana inyungu za Diamond yagize ati “Bamubwiye ko bazamufasha mu buryo bwose. Bamwemereye ko bazamufasha uko azashaka, niba ashaka guhita akorana na bo indirimbo, nta kibazo yabikora, nibaha ikindi gihe bazakoranira nabwo baramutegereje. Icyo P Square ishaka ni ukubona umuziki wa Afurika utera imbere”

Ku ruhande rwa Diamond, na we yavuze ko yanyuzwe cyane no kuba aba bahanzi barishimiye akazi ke ndetse by’umwihariko ngo afite amashyushyu yo gukorana na bo.

Yagize ati “Bansanze muri Hoteli nabagamo, twaraganiriye, bambwiye ko bishimira ibikorwa byose nkora. Ku bijyanye no gukorana indirimbo, haracyari kare, gusa nabwira abafana banjye ngo bicare biteguye kurya, nimbona igihe kigeze nzakorana na bo kuko bo nta kibazo na gito bamfiteho”

Mu bandi bahanzi basanze Diamond kuri Hoteli harimo Mr Flavour na Jude Abaga ‘M.I’. Bose uko ari batatu, bamugiriye inama yo gukora iyo bwabaga ntazasubire inyuma ukundi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages