Itsinda rya P – Square rikomeje kugaragaza ko riri gukirira mu buhanzi; ubu ryerekanye bimwe mu bikoresho byo mu nzu yabo nshya birimo intebe, ameza n’indi mitako byose bikozwe muri zahabu.
Peter, umwe muri aba basore b’impanga yerekanye amafoto ane ariho we na mugenzi we Paul bari mu ruganiriro no mu ruriro rw’iyi nzu yabo nshya bigaragara ko ihenze cyane bitewe n’ibiyirimo.
N’ubwo bivugwa ko aba basore baba basigaye bakorana na shitani, bo kuri aya mafoto batangaje ko ibi byose babigeraho binyuze mu gusenga cyane.
Ntibagaragaje neza agaciro k’ibi bikoresho, ariko bigaragara ko bihenze ku rwego rwo hejuru.



















TANGA IGITEKEREZO