00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

P Diddy yavuze ku magambo uwari umugore we yamubwiye yacaga amarenga y’urupfu rwe

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 24 April 2019 saa 11:53
Yasuwe :

Amezi atandatu agiye gushira uwari umugore w’umuraperi w’umuherwe wa kabiri ku Isi, P Diddy yitabye Imana aho uyu mugabo yatangaje amagambo yamubwiye mbere y’uko apfa yacaga amarenga y’ibyagombaga kuba.

Ibi P Diddy w’imyaka 49 yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Essence mu nimero yacyo nshya izasohoka muri Gicurasi.

Yasobanuye ko umugore we yabanje kurwara ibicurane, bituma amwoherereza abana kugira ngo atabanduza.

Ati “Iminsi itatu mbere y’uko apfa ntabwo yari ameze neza. Yari arwaye ibicurane yohereza abana iwanjye kugira ngo nabo batarwara.”

P Diddy yavuze ko mbere y’uko Kim Porter apfa yagiye kumusura ari nabwo yamubwiye ijambo rya nyuma ryacaga amarenga y’uko abura iminsi mike ngo asezere ku Isi.

Ati “ Umugoroba umwe nari namusuye, arambwira ati ‘Puffy, wite ku bana banjye.’ Ibyo yabimbwiye mbere y’uko apfa.”

Yavuze ko aya magambo yongeye kumuzamo mu gitondo cyo ku wa 15 Ugushyingo 2018 ubwo amakuru yasakaraga ko Kim Porter yasanzwe mu rugo rwe mu gace Toluca Lake muri Leta ya California yapfuye.

Yihutiye gutuma abantu impande n’impande kugira ngo abana be batumva iyi nkuru mbi bayikuye mu bitangazamakuru.

Ati “ Nohereje abantu muri buri cyerekezo kugira ngo bagerageze gukumira abana kubibona ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu binyamakuru.”

Diddy na Porter bari bafitanye abana batatu. Umuhungu w’imyaka 21 witwa Christian n’abakobwa b’impanga Jessie James na D’Lila bose bafite imyaka 12.

Bafatanyaga kandi kurera Quincy w’imyaka 27 uyu mugore yari yarabyaranye n’umugabo we wa mbere.

P Diddy nawe afite abandi babiri barimo umuhungu witwa Justin ufite imyaka 25 n’umukobwa witwa Chance ufite imyaka 13 nawe yabyaranye n’abandi bagore.

N’ubwo bari baratandukanye, P Diddy yavuze ko buri gihe ibiganiro bye na Kim Porter byibandaga ku burere bw’abana babo.
Ati “ Buri gihe njye na Kim ibyo twaganiraga byabaga byerekeye abana. Twarasuranaga nk’inshuti ariko mu byo twaganiriye nta na rimwe higeze haburamo iby’abana. Ku kigero runaka yabaga ari kubintoza. Nari nzi ko ngomba kwitegura gukora ibyo nsabwa mu gihe ikintu nk’iki kimbayeho.”

Ubwo yumvaga urupfu rw’uwari umugore we, Diddy yahishuye ko yarize cyane, ariko ijambo yamubwiye mbere y’uko apfa rikomeza kumugarukamo cyane. Ati “Uzite ku bana banjye.”

Kuva uyu mugore yitaba Imana, P Diddy yemeza ko hari icyahindutse mu muryango we kuko azi ko ibyo akora ari ibyo umugore we yifuzaga.

Ati “Mbere y’ibi nari umugabo by’igice. Umuryango wanjye wazaga mbere y’ibindi byose ariko hari igihe nahitagamo gukora nkirengagiza ibindi byose. Ariko buri gihe numva ijwi rye ambwira ngo genda ube uri kumwe n’abana kandi umenye ko buri wese ameze neza nk’uko bikwiye. Ubu buri gihe mba mpari kandi abana banjye baza mbere y’ibindi y’ibindi byose mu buzima bwanjye.”

N’ubwo intimba batewe n’urupfu rwa Kim Porter itazashira ku mitima yabo, P Diddy avuga ko kuri ubu umuryango we umeze neza nta kibazo.

P Diddy na Kim Porter bashakanye mu 1994 batandukana ku nshuro ya mbere mu 1999. Diddy yahise acudika na Jennifer Lopez mbere y’uko asubirana na Kim Porter mu 2003 nubwo baje kongera gutandukana burundu mu 2007.

P Diddy yakundaga bidasanzwe Kim Porter nubwo bari baratandukanye
Kim Porter yasize asabye P Diddy kwita ku bana
Kim Porter yashyinguwe habura ukwezi kumwe ngo yizihize isabukuru y'amavuko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .