00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

P. Diddy na Drake bateranye ibipfunsi umwe arakomereka

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 9 December 2014 saa 10:32
Yasuwe :

Amakimbirane akomeye hagati y’abaraperi Sean John Combs benshi bazi nka P.Diddy na Drake yatumye bafatana mu mashati ndetse biviramo umwe muri bo gukomereka ajyanwa kwa muganga.
Aba bombi bahuriye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya mugenzi wabo Dj. Khaled maze bagira ukutumvikana biturutse ku magambo Drake yavuze kuri Cassie wari kumwe na P.Diddy.
Nk’uko Dailymail dukesha iyi nkuru yabitangaje, imirwano yabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 7 Ukuboza 2014 mu Mujyi wa Miami (…)

Amakimbirane akomeye hagati y’abaraperi Sean John Combs benshi bazi nka P.Diddy na Drake yatumye bafatana mu mashati ndetse biviramo umwe muri bo gukomereka ajyanwa kwa muganga.

Aba bombi bahuriye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya mugenzi wabo Dj. Khaled maze bagira ukutumvikana biturutse ku magambo Drake yavuze kuri Cassie wari kumwe na P.Diddy.

Nk’uko Dailymail dukesha iyi nkuru yabitangaje, imirwano yabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 7 Ukuboza 2014 mu Mujyi wa Miami muri Hotel yitwa Fontainebleau aho ibirori byari byabereye.

Amakimbirane yatangiye ubwo aba bombi basohotse batangira kuganira biza kuvamo kurwana. Nubwo nta makuru afatika ku byo bapfuye bamwe bavuga ko byaturutse kuri Drake wavuze nabi Cassie abandi bakavuga ko byaturutse kuri P.Diddy wabwiye Drake ko aririmba indirimbo adafitiye uburenganzira.

Ubu bushyamirane bwabaye hagati y’aba bahanzi bombi, bwarangiye umuraperi Drake akomerekeyemo ndetse aza kujyanwa mu bitaro.

Dailymail yakomeje ivuga ko Dj. Sam Sneak na Rick Ross batangaje iby’iyi mirwano babinyujije kuri Twitter bavuga ko batapfuye umukobwa nk’uko bamwe babivuga.

Hari n’andi makuru avuga ko aba bahanzi bashyamiranye biturutse ku kuba Drake yaributse uburyo P.Diddy yamusuzuguye akamwambura indangururamajwi ubwo bari baririmbaga muri NBA All-Star.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages