00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

One Direction yaciye agahigo ko gucuruza album nyinshi kurusha abandi muri USA

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 29 November 2014 saa 04:54
Yasuwe :

Itsinda ry’abasore bane bagize One Direction bo mu Bwongereza kuri ubu nibo bayoboye urutonde rwa album ziri kugurishwa cyane kurusha izindZ muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
One Direction imaze kugurisha kopi zigera kuri 387,000 mu cyumweru kimwe gusa imaze igiye kw’isoko. Album yabo ya kane bayise ‘Four’, yasohotse ku itariki 17 Ugushyingo 2014, ishyirwa ku isoko tariki 23 Ugushyingo uyu mwaka. Mu cyumweru kimwe gusa album ya One Direction imaze ku isoko bayisaruye amadorali 1,300,000. (…)

Itsinda ry’abasore bane bagize One Direction bo mu Bwongereza kuri ubu nibo bayoboye urutonde rwa album ziri kugurishwa cyane kurusha izindZ muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

One Direction imaze kugurisha kopi zigera kuri 387,000 mu cyumweru kimwe gusa imaze igiye kw’isoko. Album yabo ya kane bayise ‘Four’, yasohotse ku itariki 17 Ugushyingo 2014, ishyirwa ku isoko tariki 23 Ugushyingo uyu mwaka. Mu cyumweru kimwe gusa album ya One Direction imaze ku isoko bayisaruye amadorali 1,300,000.

Nk’uko Dailymail yabitangaje, Album ‘Four’ ya One Direction ije isimbura iya Taylor Swift yitwa ‘1989’ yari imaze ibyumweru bitatu igurwa kurusha izindi muri iki gihugu.

Album ya Taylor Swift yagurishijwe ku rwego rushimishije, igwa mu ntege ‘The Eminem Show’ ya Eminem yagurishijwe nabwo mu buryo bukomeye mu mwaka wa 2002.

One Direction iciye aka gahigo nyuma y’icyumweru kimwe yegukanye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka muri American Music Awards 2014, ndetse baza no ku rutonde rw’abatarengeje imyaka 30 binjije akayabo mu mwaka wa 2014.

Album ’Four’ yakorewe muri Label ya Columbia Syco ikorwaho n’aba ProducerS batandukanye Barimo Julian Bunetta, Pär Westerlund , John Ryan , Teddy Geiger Matt Rad, Jamie Scott n’abandi.

Zimwe mu ndirimbo zigize iyi album harimo ‘Steal my girl’, ‘Night changes’, n’izindi bagiye bakorana n’abandi bahanzi.

One Direction igizwe na Liam Payne, Harry Styles, Zayn Malik, Niall Horan na Louis Tomlinson.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages