00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma ya Namibia P-Square ikomereje i Lubumbashi

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 29 September 2014 saa 02:26
Yasuwe :

Nyuma y’igitaramo gikomeye Peter na Paul Okoye bakoreye kuri stade yitiriwe Dr. Hage Geingob mu Mujyi wa Windhoek aba bahanzi bagiye gukomereza ibitaramo byabo i Lubumbashi.
Nk’uko Paul Okoye yabitangaje binyuze ku rubuga rwa Instagram ubwo we na mugenzi we bavaga muri Namibia, yabwiye abakunzi ba P-Square muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko iminsi ibarirwa ku ntoki bagataramana na bo. Paul Okoye ati “Nyuma ya Namibia ahandi dukurikijeho Congo, Lubumbashi!! Mwitegure ku (…)

Nyuma y’igitaramo gikomeye Peter na Paul Okoye bakoreye kuri stade yitiriwe Dr. Hage Geingob mu Mujyi wa Windhoek aba bahanzi bagiye gukomereza ibitaramo byabo i Lubumbashi.

Nk’uko Paul Okoye yabitangaje binyuze ku rubuga rwa Instagram ubwo we na mugenzi we bavaga muri Namibia, yabwiye abakunzi ba P-Square muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko iminsi ibarirwa ku ntoki bagataramana na bo.

Mbere y'igitaramo bakoreye muri Namibia P Square babanje kuvuga isengesho

Paul Okoye ati “Nyuma ya Namibia ahandi dukurikijeho Congo, Lubumbashi!! Mwitegure ku itariki ya 04 Nzeri 2014”

Peter Okoye imbere y'abafana muri Namibia

Ibi bitaramo P-Square iri gukora muri iyi minsi ni mu rwego rwo kwamamaza no kurushaho kumenyekanisha album yabo nshya bise Double trouble.

P Square mu gitaramo baherutse gukorera muri Namibia

Biteganyijwe ko P Square izagera mu Mujyi wa Lubumbashi kuwa Gatanu tariki ya 03 Nzeri hanyuma kuwa Gatandatu tariki ya 04 Nzeri 2014 bakore igitaramo kizabera kuri stade ya Lubumbashi.

Nubwo igitaramo aba bahanzi bakoreye muri Namibia mu mpera z’icyumweru gishize cyitabiriwe n’umubare munini, babanje guhabwa akato babuzwa kwinjira muri iki gihugu, kubera itegeko ubuyobozi bwashyizeho riheza umuntu wese uturutse mu gihugu Ebola yagezemo.

Urupapuro rwamamaza igitaramo cya P-Square i Lubumbashi

REBA INDIRIMBO EJEAJO YA P-SQUARE ft T.I


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages