Umuhanzi Diamond Platinumz yasesekaye muri Uganda aherekejwe na nyina mu gitaramo ‘All White Ciroc Party’ cyateguwe n’umuherwe Zari Hassan ndetse bivugwa ko ari we uyu muhanzi yasimbuje Wema Sepetu.
Nk’uko itangazamakuru ryo muri Uganda ribivuga, Diamond nk’umuhanzi umaze gutera imbere, ngo akeneye umuntu umuba hafi kugira ngo amurinde kuba yateshuka akava mu murongo mwiza arimo cyane cyane ibishuko by’abakobwa. Ni muri urwo rwengo uyu musore ngo yahisemo kujya i Kampala aherekejwe na nyina kugira ngo amurinde umukobwa wese ushobora kumubera imbogamizi.
Nyuma yo gutandukana n’uwari umukunzi we Wema Sepetu, Diamond ntagitandukana na nyina cyane cyane mu bitaramo yitabira hanze y’igihugu mu gihe mu myaka yashize yaherekezwaga na Wema ariko zahinduye imirishyo.
Nyina , Sanura Kasim ’Sandra’ ni na we wamuherekeje mu itangwa ry’ibihembo bya Channel O Music Awards biherutse gutangirwa muri Afurika y’Epfo.
Nubwo nyina amuba hafi amurinda gushamadukira abakobwa, biragoye kuba yamuca kuri Zari kuko uyu mukobwa bafitanye umubano ukomeye bigoye kuba yawitambikamo. Ubwo yageraga muri Uganda, Diamond yakiriwe n’uyu mukobwa bivugwa ko basigaye bakundana ndetse ngo ni we uri kumwitaho kuri hoteli acumbitsemo i Kampala.
Zari na Diamond bahuriye bwa mbere mu ndege bombi berekeza muri Afurika y’Epfo, nk’abantu b’ibyamamare bari bicaranye, baribwiranye. Bivugwa ko Zari ari we washotoye Diamond amubwira ko akunda indirimbo ze ndetse na we amubwira ko ari umuhanzi ukomeye muri Uganda , bahuje ibiganiro ubucuti bwabo butangirira aho.
Mu minsi mike ishize hagaragaye amafoto ya Diamond na Zari bari ku buriri bifotora. Mbera y’aho kandi hari andi mafoto yabo yagiye hanze basomana byimbitse.
Nubwo baterura ngo bemere ko bakundana, hari ibimenyetso byinshi bigenda bigaragaza urukundo rwabo dore ko Zari ari we baserukanye muri Afurika y’Epfo ubwo Diamond yahabwaga ibihembo bya Channel O.
Nyuma y’amagambo menshi yagiye asohoka mu bitangazamakuru, Zari aherutse gutangaza ko Diamond ari umusore wigenga utarashyingirwa bityo rero atabujijwe gukundana n’uwo ashatse kuko ntawe yaba ari guhemukira cyangwa guca inyuma.
Ibyo bikaba biha uyu mukobwa icyizere cy’uko yakwegukana umutima wa Diamond ndetse akamwibagiza Wema Sapetu wahoze ari umukunzi we.
Igitaramo ‘All White Ciroc Party’ giteganyijwe kuba kuri uyu wa Kane mu kabyiniro ka Guvnor.
Mu gihe Diamond agomba gutaramira abari bwitabire iki gitaramo, biravugwa ko Wema Sepetu na we ari bube ari mu gitaramo cya One Million cyateguwe na Chameleone.
Akigera i Kampala yakiriwe na Zari


















TANGA IGITEKEREZO