00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu itororwa rya Miss USA, abahatana bagaragaje igihunga kidasanzwe

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 18 June 2013 saa 11:45
Yasuwe :

Mu marushnwa yo gutora Nyampinga uhiga abandi, muri Late zunze Ubumwe z’Amerika (Miss USA), yabereye i Las Vegas, hagaragaye ikibazo cy’ubwoba bukabije biviramo bamwe gusubiza ibiterekeranye, ndetse no gutsindwa irushanwa.
Nubwo abitabiriye irushanwa rya Nyampinga wa USA bari bamaze igihe mu myiteguro, kugeza ku munsi wa nyuma kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Kamena, bamwe bagaragaje igihunga kidasanzwe muri iri rushanwa ryegukanywe na Erin Brady.
Amakuru dukesha urubuga TMZ avuga ko, umwe (…)

Mu marushnwa yo gutora Nyampinga uhiga abandi, muri Late zunze Ubumwe z’Amerika (Miss USA), yabereye i Las Vegas, hagaragaye ikibazo cy’ubwoba bukabije biviramo bamwe gusubiza ibiterekeranye, ndetse no gutsindwa irushanwa.

Nubwo abitabiriye irushanwa rya Nyampinga wa USA bari bamaze igihe mu myiteguro, kugeza ku munsi wa nyuma kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Kamena, bamwe bagaragaje igihunga kidasanzwe muri iri rushanwa ryegukanywe na Erin Brady.

Amakuru dukesha urubuga TMZ avuga ko, umwe mu bagaragaje kutiyizera Nyampinga Marissa Powell. Ubwo yabazwaga ku bijyanye n’ubusumbane bw’imishahara ku gitsina gore, yasubije agira ati “We need to Create Education better ’Turashaka gutanga isura nziza y’uburezi’ ”.

Haje gutangaza ko uyu Marissa yatsinzwe irushanwa, bitewe nuko yari yasubije atumvise neza ikibazo, ndetse ko yasubizanyije ubwoba bwinsh, bituma aza muri ba Nyampinga batabashije kwambikwa ikamba rya Nyampinga wa USA 2013.

Dore amwe mu mashusho agaragaza Nyampinga Marissa asubizanya igihunga gikabije

Amwe mu mafoto ya ba Nyampinga

Marissa Powell, umwe muri ba Nyampinga batsnzwe amarushanwa kubera ubwoba
Imyiyereko ya ba Nyampinga mu myambaro ya Bikini ubwo bari mu marushanwa ya Miss USA 2013
Nyampinga Erin Brady watsinze amarushanwa ya Nyampinga USA 2013, mu myiyereko
Nyampinga Erin Brady amaze kwambikwa ikamba rya Miss USA 2013
Erin Brady, Nyampinga wa USA 2013 yiyereka mu mideri itandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages