Miss Zimbabwe Thabiso Phiri wambitswe ikamba ryo kuba Nyampinga w’iki gihugu Tariki ya 14 Kamena 2014, yafashe umwanzuro wo kwegura no kwiyambura ikamba.
Amakuru ikinyamakuru New Zimbabwe gikesha Ubuyobozi bwa Sosiyete Miss Zimbabwe Trust ari nayo itegura igikorwa cyo gutora ba Nyampinga b’iki gihugu, yemeza ko uyu mukobwa yafashe umwanzuro wo kwegura no kwiyambura ikamba ku mpamvu ze bwite atashatse gushyira hanze.
Thabiso Phiri w’imyaka 22 asezera ubuyobozi bwa Miss Zimbabwe Trust, ari nayo yari ishinzwe kumukurikirana mu gihe cy’umwaka yari yarahawe ngo ahagararire igihugu cye, yababwiye ko igitumye yegura ari impamvu ze bwite. Gusa, hari amakuru avuga ko uyu mukobwa atari yishimiye uburyo abayeho ndetse bimwe mu byo yemerewe agitorwa ngo yarabivukijwe ahitamo kwegura hakiri kare.
Amatora ya Miss Zimbabwe 2014 yaranzwe n’ibihe bitari byiza kuva abakobwa batangira kwiyamamaza ndetse na nyuma yo kumenya uwahize abandi.
Umuyobozi wa Miss Zimbabwe Trust, Mary Chiwenga yatangaje ko nta byinshi yavuga ku isezera ry’uyu mukobwa ngo ku bw’umutekano n’ubuzima bwe bwite.
Ati, “Ku mpamvu zitarasobanurwa neza na Miss Zimbabwe watowe ku itariki ya 14 Kamena 2014 ndetse akaba avuga ko ari ize bwite, Miss Thabiso Phiri yafashe umwanzuro wo kwegura no gutanga ikamba rya Miss Zimbabwe yari yambitswe”
Thabiso Phiri w’imyaka 22 y’amavuko yiga muri kaminuza ishami ry’amategeko , nyuma yo kwegura ashobora gusimburwa n’uwabaye igisonga cya mbere Miss Tendai Hunda.



















TANGA IGITEKEREZO