Umuhanzi wamenyekaniye cyane mu marushanwa ya American Idol muri 2008 ubwo yabaga ku nshuro ya karindwi yitabye Imana kuwa Gatanu Tariki ya 1 Kanama 2014 azize urupfu rutunguranye.
Urupfu rwa nyakwigendera Michael Johns rwatangajwe binyuze kuri paji ya Facebook ya American Idol.
Itangazo ryo kubika urupfu rwe ryagiraga riti, “Michael Johns yari umuhanzi ufite impano ikomeye, tubabajwe cyane no kubabwira inkuru y’urupfu rwe. Yari umwe mu bagize umuryango wa American Idol.”
Ubuyobozi bwa American Idol bwihanganishije umuryango w’uyu muhanzi ndetse buwizeza ko buzakomeza kuwuba hafi . Itangazo rikomeza rigira riti, “ Tuzamukumbura cyane. Imitima yacu n’amasengesho tubyerekeje ku muryango wa nyakwigendera muri ibi bihe bikomeye”
Benshi mu byamamare haba abo muri sinema, muzika, abagiye banyura mu kanama nkemurampaka ka American Idol, X Factor n’ahandi, banditse ku rubuga rwa twitter bagaragaza agahinda batewe n’urupfu rwa Michael.
Simon Cowell ati, “Numvise inkuru mbi y’urupfu rwa Michael Johns. Yari umuntu mwiza cyane. Ruhukira mu mahoro”
Randy Jackson ati, “Birababaje cyane, ugiye hakiri kare. Warakoze kuba waradusangije impano yawe. RIP”
Nubwo ibizamini byo kwa muganga bitaragaragaza icyo uyu muhanzi yazize, birakekwa ko yagize ikibazo cy’amaraso yavuriye mu mitsi.



















TANGA IGITEKEREZO