Phillip Landy wari ubereye umujyanama Michael Jackson, yatangaje bimwe mu byo yavuganye amarira mbere y’uko uyu muhanzi apfa, agaragaza ko akeneye kuba yakora ibindi bitaramo, kugira ngo abashe kubona amafaranga yo gufasha umuryango we.
Philip Randy yagize ati “Yambwiye ko we n’abana be babayeho nabi, yabimbwiye arira, mbona ko koko biteye agahinda nuko nanjye ndarira yakomeje ambwira ko akeneye amafaranga yo gukemura ibibazo bye birimo kuba yagurira abana be inzu yo kubamo”.
Urubuga 7sur7 rwanditseko nubwo Phillip byamubabaje, byamutangaje cyane kuba umuntu w’icyamamare nka Michael Jackson yagira ubukene kandi akagaraza ko buteye inkeke.
Nyamara ibi ngo Michael nta kindi yabishakiraga uretse kuba yakura abana be mu bukode ndetse no kuba yarashakaga gukemura ibindi bye bibazo bwite, kandi ko yabonaga atazabana n’abana be.
Ngo mu gihe mujyanama we, yabonaga ahubwo ikibazo kimuhangayikishije ari icy’ubuzima bwe ariko ntiyiyumvishe ko yagira ikibazo cy’amafaranga.
Michael Jackson yapfuye asize abana bose baba hamwe mu nzu y’inkodeshanyo ya miliyoni 100 z’amadorari, yishyuwe akuwe mu bitaramo bya “This is it”, bikaba bivugwa ko yishwe na Illuminatti bitewe n’ibibazo bari bafitanye.
Kimwe mu bitaramo Michael Jackson yagaragarijemo ubuhanga bwo kubyina



















TANGA IGITEKEREZO