00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mbere yo kuza mu Rwanda Nirere Shanel azataramira mu Bubiligi

Yanditswe na

Aimable Karirima

Kuya 3 July 2013 saa 01:56
Yasuwe :

Umuhanzi Nirere Shanel azagaragara mu gitaramo cyiswe “Rwanda Rugari Day” cyatumiwemo abahanzi b’abagore gusa kizabera mu Bubiligi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga 2013.
Nirere Shanel ategerejwe mu Rwanda ku itariki ya 10 Nyakanga ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, aho azaba yitabiriye iserukiramuco rya Kigali Up rizaba tariki ya 13 na 14 Nyakanga, kuri Stade Amahoro i Remera.
Amakuru arambuye kuri iki gitaramo:
Iki gitaramo cyateguwe na komite nshya ya DRB-Rugari (section (…)

Umuhanzi Nirere Shanel azagaragara mu gitaramo cyiswe “Rwanda Rugari Day” cyatumiwemo abahanzi b’abagore gusa kizabera mu Bubiligi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga 2013.

Nirere Shanel ategerejwe mu Rwanda ku itariki ya 10 Nyakanga ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, aho azaba yitabiriye iserukiramuco rya Kigali Up rizaba tariki ya 13 na 14 Nyakanga, kuri Stade Amahoro i Remera.

Amakuru arambuye kuri iki gitaramo:

Iki gitaramo cyateguwe na komite nshya ya DRB-Rugari (section Bruxelles), nk’uko IGIHE tubikesha Karara Chantal, umwe mu bagize itsinda rya DRB-Rugari-Bruxelles.

Aho kizabera: Maison Haute, 1 Place Antoine Gilson, 1170 Watermael Boitsfort.

Isaha kizaberaho : Guhera Saa mbiri z’ijoro (20h) kugeza mu rukerera.

Kuhagera : Tram 94 na Bus 95 zihagarara kw’irembo ry’aho bizabera (WIENER)

Igiciro: 15 euros (kwinjira no gufungura)
-* 10 euros (Kwinjira)
-* Ubuntu ku bana bafite munsi y’imyaka 10.

Uretse Nirere Shanel, iki gitaramo kizagaragaramo umuhanzi Riziki ukomoka mu gihugu cy’u Burundi. Hatumiwe kandi na DJ Princess Flor w’inzobere mu kuryoshya igitaramo.

Kuri uwo mugoroba hateganijwe kandi no kuzasangira amafunguro ya kinyarwanda.

Indirimbo Uniguse, imwe mu nshyashya za Nirere Shanel:

Nuko Zubakwa, imwe mu za Riziki wo mu Burundi uzaba uri muri iki gitaramo:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages